Akarere ka Rwamagana ababaruje ubutaka ni abantu 20.025
Igikorwa cyo kubarura no kwandika ubutaka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba cyagaragaje ko ubutaka bw’ako Karere bwose ari ubw’abantu 20.025 kugera mu mwaka wa 2110.
Â
Kubarura no kwandika ubutaka muri Rwamagana bigeze mu cyiciro cyo gutanga inyandiko-mpamo za burundu z’ubukode bw’ubutaka mu Murenge wa Nzige, ahandi bakaba bari mu cyiciro cyo kuvuguruza amakuru.
Aho icyi cyiciro kirangiye, nibwo batanga inyandiko-mpamo za burundu z’ubutaka, igikorwa bita « Amphitheose » ubuhawe akaba abutijwe na leta y’u Rwanda mu gihe kitarenga imyaka 99.
Ni ukuvuga ko abari guhabwa inyandiko-mpamo iki gihe bemerewe gukoresha ubwo butaka kugera mu mwaka wa 2110.
Kuvuguruza amakuru ni icyiciro gikurikira kwandikwaho ubutaka by’agateganyo, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kigena umwanya wo gukemura amakimbirane ashingira ku bibazo by’ubutaka aho abantu batumvikana kuri nyir’ubutaka, ku mbibi n’ubuso bwabwo n’ibindi.