Guhiga mu miryango biteza imbere igihugu
Guhiga mu miryango, ni bumwe mu buryo bwafasha igihugu kubasha kugera ku mihigo cyiyemeje. Ibi bikaba byagarutsweho mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umuryango mu Karere ka Huye, igikorwa cyahuriranye n’umuganda usoza ukwezi kwa cumi wakorewe ku rwego rw’akarere mu murenge wa Karama ku wa gatandatu tariki ya 29/10/2011.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye bari bitabiriye uwo muhango batangaje ko guhiga bifite akamaro kanini. Bavuga ko iyo umuryango uhize ubuzima buhinduka ndetse ngo n’ubukungu bukiyongera. Ikindi ngo ni uko usibye kuba umuryango watera imbere, ngo biteza imbere n’igihugu muri rusange.
Christine Niwemugeni, umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko guhiga mu miryango ari bimwe bishobora gufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikigaragara mu miryango by’abatuye akarere ka Huye.
Agira ati “iriya gahunda icya mbere izadufasha ni uko buri muryango aho uri utangira kwiyumva nk’intangiriro y’amajyambere. Bagatangira kumva ko hari urwego bagomba kugera ho, bagomba kuva aho bari bari bakisumbura ho bakajya imbere, bakagaragaza icyo baharanira kugera ho, ntibaheranwe no kumva ko bafite ibibazo ubu, ahubwo bagaharanira gushaka ibisubizoâ€.
Akomeza avuga ko iyo gahunda bayifashe bizera ko izabafasha, ngo bakazaba bazabisuzuma nyuma y’umwaka ngo kugira ngo barebe ko hari icyo imiryango myinshi yicunguye.
Muri uwo muhango kandi hahembwe n’imiryango yitwaye neza. Bakaba bayihaye ibihembo bitandukanye birimo amafaranga.
Ukwezi kwahariwe umuryango kwari kugamije kunoza imibereho y’abagize umuryango nyarwanda. Mu karere ka Huye bakaba baribanze mu gushishikariza umuryango kwitabira gahunda z’iterambere , zirimo ubwisungane mu kwivuza, kubana neza hagati y’abashakanye, gukemura amakimbirane mu miryango.
Bashishikarije kandi umuryango kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere, zirimo guhinga igihingwa kimwe, kuboneza urubyaro, no kunoza imiberehomyiza y’abaturage.
Norbert NIYIZURUGERO