Gakenke : Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu mpinduka nziza z’iterambere
Intore zirahamagarirwa kuba umusemburo w’impinduka zigamije iterambere ry’igihugu. Ibyo byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyo gusura intore z’abanyeshuri zirangije amashuri yisumbuye cyabaye ku wa 11/12/2011 kuri site ya Nemba.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee yahamagariye urubyiruko rwitabiriye itorero rusaga 300 kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’igihugu. Yavuze kandi ko bagomba gutera ingabo mu bitugu igihugu cyabo aho gutegereza ko ari cyo kibafasha. Yagize ati : « Intore ntigomba gutekereza icyo igihugu kizayimarira ahubwo intore igomba kwibaza icyo izamarira igihugu. »
Akomeza abasaba kwiga cyane bagahangea akazi kandi bakagaha abantu benshi aho gutegereza guhabwa akazi  ndetse no gushyira hamwe kugira ngo bazabashe kugera ku iterambere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye abatoza b’intore umuhate n’ubushake bagaragaza mu gutoza urwo rubyiruko. Yanashimiye kandi intore imyifatire bagaragaje kuva bagera mu itorero.
Gahunda y’itorero ry’igihugu yashyizweho mu Kuboza 2008 igamije gutoza Abanyarwanda uburere mboneragihugu bubafasha kuba umusemburo n’imbarutso y’impinduramatwara mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.