Gakenke : Kutamenya gusoma no kwandika biri mu nzira yo kuba amateka
Mu nama yahuje Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere n’Abakozi bashinzwe Uburezi mu mirenge tariki ya 16 Ukuboza 2011, biyemeje gukemura ikibazo cy’abantu batazi gusoma no kwandika mu myaka iri mbere kikaba amateka.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere Hakizimana Jean Bosco avuga ko guhera kuwa 4 Mutarama 2012 bazatangira gahunda yo kwigisha abantu basaga 12,000 gusoma, kwandika no kubara mu mirenge bakomokamo.
Nk’uko akomeza abitangaza, abo bantu bazigishwa  bari mu kigero cy’imyaka 15 na 55 bagizwe ahanini n’abatarakandagiye mu ishuri,  abacikirije amashuri ndetse n’abize gusoma no kwandika ariko bitewe no kutabikoresha  barabyibagiwe.
Hakizima Jean Bosco yaboneye umwanya wo gusaba Abakozi bashinzwe Uburezi mu mirenge kubafasha babaha ibinyamakuru byarangije igihe kugira ngo bihugure mu gusoma  no kwandika.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi atangaza ko ibikoresho bikenewe bigizwe n’imfashanyigisho z’abarimu n’ibitabo by’abanyeshuri byagejejwe ku mirenge yose. Ayo makuru yemejwe kandi n’Abakozi bashinzwe Uburezi mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke. Yongeraho ko abarimu basaga 300 bazifashishwa muri icyo gikorwa biteganyijwe ko bazahugurwa tariki ya 28 na 29 ukuboza.
Muri uyu mwaka tugiye gutangira hateganyijwe kwigisha abantu 12,000 n’abandi basaga 4,300 na bo batangiye kwiga bari hafi kurangiza naho abandi bantu basaga 6,000 bazigishwa mu mwaka wa 2013.
Â