Akarere ka Nyamasheke kahize kongera ibihingwa ngengabukungu
Mu mwaka 2011/2012, akarere ka Nyamasheke kiyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu gatera ingemwe za kawa ndetse n’icyayi. Hagomba guterwa hegitare zigera kuri 280 za kawa ndetse na hegitari 500 z’icyayi.
Raporo y’aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka yerekana ko mu kwezi kwa 12, hegitari zigera kuri 240 zari zaramaze guterwaho ingemwe za kawa hafi ibihumbi  601, bingana na 85% by’ubuso bwose akarere kiyemeje gutera mu mwaka. Ubusanzwe mu karere ka Nyamasheke igihingwa cya kawa cyari giteye ku buso bungana na hegitare hafi 4704.
Kuri hegitari 3034 zisanzwe zihinzeho icyayi mu karere kose, ngo uyu mwaka hagomba kwiyongeraho izigera kuri 500. Iyi raporo igaragaza ko mu kwezi k’ukuboza hari hamaze guterwa hegitari 154 gusa ariko hari n’izindi zigera ku 100 zamaze gutegurwa hakaba haragombaga guterwa.
Ikindi akarere kahize gukora muri uyu mwaka turimo ni uko kagomba kubaka uruganda rw’icyayi ahitwa Ruzizi. Amakuru atangwa n’urubuga rwa internet rw’akarere ka Nyamasheke, avugako ubu hari uruganda runini rumwe rutunganya icyayi rwa Gisakura, ndetse n’inganda 23 ziciriritse zitunganya kawa.