RWANDA | RUSIZI: Abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo batangije ikigega Agaciro development fund ku mugaragaro
Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu ni yo yakusanyijwe  n’abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi muri gahunda yo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund ubwo byatangizwaga ku mugaragaro kuwa18/10/2012 muri uwo murenge. mu butumwa bwahatangiwe  bibukijwe ko gushyigikira iki kigega ari ukwikorera
Muri iki gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyira mu kigega cy’agaciro development fund, nyuma y’ibiganiro bitandukanye abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo bahawe umwanya, icyo bahurizagaho ni uko nta kiguzi cy’agaciro, bivuzeko umuntu ubwe ariwe ugomba kukihesha ikindi ni uko iki kigega kiziye igihe kuko buri wese wabonaga afite ubushake bwo gutanga inkunga ye uko yifite.
Muri icyo gikorwa abana bagaragaje ubushake bwo kwiyubakira igihugu n’ubwo ari bato maze badutangariza uko bumva iki gikorwa ngo harageze ko twicara kuntebe twibajirije. abo ni Niyokunesha Israel na Niyonzima Pacifique batanze urukwavu buri wese.
Abari bitabiriye iki gikorwa bashimiwe ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza bihesha agaciro doreko gutera inkunga iki kigega ari n’uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo kw’abanyarwanda  kandi ko amaboko igihugu gifite ari abana bacyo. Nduwayo viateur, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo yatangaje ko igikorwa nkiki ari ukwikorera kuko aya mafaranga azafasha mu bikorwa by’iterambere.
Mu gusoza bibukijwe ko ari gahunda igikomeza ku muntu wese wiyumvamo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, kurushaho kwitabira umurimo no gukomeza kwiyubakira igihugu.
, bakaba banasabwe kuba intumwa nziza bakomeza gusobanurira abandi ibyiza byo kwihesha agaciro .
 Â