Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 25th, 2011
    Ibikorwa | By gahiji

    Akarere ka Huye kiyemeje gukuba kabiri imisoro kinjiza

    Akarere ka Huye karatangaza ko  buzakuba kabiri imisoro kinjiza nk’uko biri mu mihigo y’ako y’uyu mwaka. Ibi ngo bizagerwaho hasoreshwa ibikorwa bigomba gusora bitasoraga.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe amajyambere n’ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, avuga ko uyu mwaka Huye yahize kwinjiza imisoro ingana na miliyoni 800 mu gihe umwaka ushize aka karere kari karinjije miliyoni 400 z’imisoro.

    Mutwarasibo avuga ko uyu mwaka imisoro iri kugenda yiyongera kurusha mu bihe bishize. Avuga kandi  ko iyi misoro igomba kwiyongera  itazava mu kwongera amafaranga abasoreshwa batanga ahubwo hazasoreshwa ibikorwa bitasoraga kandi mu mategeko byagombye gusora.

    Avuga ko bimwe mu bitasoreshwaga neza harimo imisoro ku nyungu z’ubukode ndetse n’imisoro y’ibibanza.

    Mutwarasibo agira ati: “hari ibikorwa byinshi muri aka karere bidasora kandi byagakwiye gusora,  tuzanoza urutonde rw’abasoreshwa cyane cyane mu murenge wa Ngoma.”

    Umurenge wa Ngoma wibanzweho kubera ko ariwo uherereyemo umujyi wa Huye, hakaba hari ibikorwa byinshi bigomba gutanga imisoro. Uretse umurenge wa Ngoma, hari indi mirenge imara amezi ane itarasoresha kandi igomba gutangwa buri kwezi

    Abasoresha batabashije kwinjiza imisoro nk’uko bisabwa n’akarere bavuga ko byatewe n’uko hari abacuruzi baterekana agaciro k’ibyo bacuruza ngo bamenye ayo bagomba gusoreshwa.

    Hari kandi ibikorwa byasoreshwaga bitagikorwa. Aha batanze urugero rw’imicanga n’amabuye byacukurwaga mu mirenge imwe n’imwe ariko kugeza magingo aya bikaba bitakihacukurwa.

    Aha ubuyobozi bw’akarere bukaba bwo bugaragaza ko hari n’aho ibyo bigicukurwa ariko ntibisoreshwe.

    Biragoye kwemeza ko uyu muhigo akarere ka Huye kihaye kazawugeraho kuko umwaka ushize kari kahize kwinjiza miliyoni 600 ariko kakinjiza miliyoni 400 gusa.

    Muri karere ka Huye hatangwa umusoro umusoro ku nyungu z’ubukode, umusoro ku mutungo utimukanwa, amahoro y’akarere atangwa buri kwezi n’abacuruza butike, utubari n’ibindi.

    N’ubwo u Rwanda rukitabaza abaterankunga ndetse n’inguzanyo mu ngingo y’imari ya buri mwaka, Leta ifite gahunda yo kwishakamo ingingo y’imari ubwayo idateze amaboko ku baterankunga. Imisoro niyo ikoreshwa mu bikorwa remezo birimo kubaka amashuri, imihanda, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa by’amajyambere rusange.

     

    Gerard GITOLI Mbabazi

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED