Akarere ka Nyamasheke karizera ko kazongera kwitwara neza mu marushanwa y’imiyoborere myiza
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko bwizera kuzongera kwitwara neza mu marushanwa y’imiyoborere myiza kuko ngo ako karere kahagurukiye gutanga serivise nziza uko bishoboka. Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 5 Ugushyingo, 2012 nyuma y’uko aka karere kari kamaze gukorerwa isuzuma ry’imiyoborere myiza n’Urwego rw’Umuvunyi.
Iri suzuma ryatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu karere ka Nyamasheke, aho Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Kalisa Swaibu yasuzumaga ibibazo bibazwa kuri serivisi zitandukanye zitangirwa mu karere. Ubuyobozi bw’akarere n’amashami hafi ya yose ya serivise zitangirwa mu karere ka Nyamasheke yanyuraga imbere y’uyu mukozi kugira ngo asubize ibibazo byari biteganyijwe, ahanini harebwa ko uburenganzira amategeko agenera umuturage bwubahirizwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’icyo ubuyobozi bw’akarere bukora kugira ngo umuturage agerweho na serivise agenerwa n’amategeko hatabayeho akarengane cyangwa ruswa.
Mu minsi ibiri igenerwa isuzuma mu karere, Kalisa Swaibu yatangaje ko bayigenzuramo ko ibyo ubuyobozi buba butangaza mu nyandiko ko bukora niba koko bihuye n’ukuri kw’ibikorwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi rusuzuma ari ibisanzwe mu nshingano z’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Nyamasheke kandi ngo ikigenderewe ari uguha serivisi nziza umuturage, kandi ngo bakaba basanzwe babiharanira. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine atangaza ko buri suzuma rikorerwa muri ako karere riba ari nk’isomo ku buryo rituma hari byinshi byiza bongera mu mikorere yabo. Uyu muyobozi atangaza ko aho akarere ka Nyamasheke gahagaze ari heza ariko ngo bakaba bakora ibishoboka kugira ngo bagere aheza kurushaho.
Mu isuzuma ry’umwaka ushize, akarere ka Nyamasheke kegukanye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa ry’imiyoborere myiza ritegurwa n’Urwego rw’Umuvunyi hagamijwe kureba uburyo inzego z’ubuyobozi ziha abaturage serivise ziri mu burenganzira bwabo ndetse no kureba uburyo izo nzego zirwanya akarengane na ruswa mu baturage.
Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko nyuma y’uko kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu mwaka ushize, hari byinshi byiza bagezeho, ariko bukemera ko mu marushanwa y’uyu mwaka bizakemukira ku manota y’uturere twose uko ari 30.