Ngororero: Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari mu nteko ishinga amategeko yasuye akarere ka Ngororero
Uruzinduko rw’abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rwabaye kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2012, rwari rugamije kureba uko amafaranga yahawe akarere yakoreshejwe mu mwaka wa 2010-2011, no kureba uko akarere kiteguye gahunda ya IDPLS ya 2.
Mu kiganiro bagiranye n’abayobozi n’abakozi b’akarere bayobowe n’umuyobozi wako bwana Gedeon Ruboneza bakaba batanze ibisobanuro ahanini byiganje mo imibare n’amafoto y’ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari washize maze binyura iyo komisiyo yari igizwe n’abadepite 5 bayobowe n’uyikuriye madamu Mukayuhi Rwaka Constance.
Bimwe mubyagaragaye ko bitagenze neza muri iyo ngengo y’imari hakaba harimo nk’amafaranga asaga miliyoni 400 bigaragara ko yakoreshejwe nyuma y’ukwezi kwa Kamena, maze ababishinzwe basobanura ko byatewe n’abafatanyabikorwa batatangiye ku gihe amafaranga bari baremereye akarere mu bikorwa bafatanya mo.
Akarere kashimiwe ko kazamutse mu birebana no kurwanya ubukene aho kavuye ku mwanya wa 29 kakagera ku mwanya wa 21. Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwasabye ubuvugizi ku nzego zo hejuru ku bibazo by’ingutu bahura nabyo.
Ibyagaragajwe nk’imbogamizi kurusha ibindi ni ikibazo cy’ibikorwa za minisiteri zisaba akarere gukora kandi bitari biri mu ngengo yateguwe, ikibazo cy’amafaranga angana na miliyari 1 na miliyoni 200 Perezida wa repubulika yemereye ako karere muri gahunda yo kwihutisha iterambere ariko akaba atagaragara muyatanzwe muri uyu mwaka ndetse n’ibindi.
Icyagaragaye ni uko abo badepite basanze koko hari ibifatwa nk’ikosa ry’akarere mu gihe cyo gusuzuma imihigo ijyana n’ikoreshwa ry’imari kandi byaratewe n’izindi nzego maze bamera gukora ubwo buvugizi. Abatanze ibitekerezo kandi basabye ko ubutaha, isinywa ry’imihigo ryajya rijyana no gutorwa kw’ingengo y’imari kugira ngo ibikorwa byinshi biteganyirizwe ingengo yabyo.
Nyuma yo gusuzuma ibyo akarere kashyikirije iyo komisiyo, abayigize basuye umurenge wa Muhororo wo muri ako karere kwirebera uko inzego z’ibanze zikorana n’abaturage.