Akarere ka Nyanza karashimirwa kuba gakoresha neza ingengo y’imali mu nyungu z’igihugu
Itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite iyobowe na visi perezida wayo Honorable Mukama Abbas bishimiye kuba akarere ka Nyanza  karakoresheje neza ingengo y’imali y’umwaka wa 2011-2012 mu bintu bifitiye igihugu akamaro.

Depite Mukama Abbas asobanura uko akarere ka Nyanza kakoresheje neza ingengo y’imali y’umwaka wa 2011-2012.
Honorable Mukama Abbas kimwe n’itsinda ry’abadepite bari kumwe babitangaje ubwo tariki 14/11/2012 bari bamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza byibanze ku mikoreshereze y’ingengo y’imali ya leta.
Abadepite bagize iyi komisiyo y’ingengo y’imali ya leta bahataga ibibazo abakozi batandukanye ku rwego rw’akarere barimo cyane cyane abafite aho bahuriye n’umutungo w’Akarere, abakuriye amashami y’imirimo hamwe n’abandi hagamijwe kugaraza uko umutungo wa leta wakoreshejwe.
Buri mukozi mu rwego rwe yisobanuraga byananirana akunganirwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah. Nyuma y’amasaha agera kuri 4 itsinda ry’abadepite ryamaze risaba ibisobanuro by’uko ingengo y’imali y’akarere ka Nyanza yakoreshejwe mu mwaka wa 2011-2012 byarangiye abarigize bishimiye ko yakoreshejwe neza.
Avugana n’itangazamakuru Honorable Mukama Abbas wari uyoboye iyo komisiyo yavuze ko uturere twose bamaze kunyuramo basanga ingengo y’imali ya leta ikoreshwa neza muri rusange.
Yagize ati: “Aho tumaze kunyura hose biratanga icyizere ko uturere dufite imikorere inoze cyane cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imaliâ€
Murenzi abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko mu biganiro bagiranye n’iyo komisiyo y’ingengo y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite bungukiyemo byinshi bijyanye n’uko bategura igenamigambi hamwe n’imikoreshereze y’ingengo y’imali ya leta hitawe ku nyungu z’umuturage.
Izi ntumwa za rubanda zanaboneyeho gusura umurenge wa Rwabicuma  mu karere ka Nyanza kugira ngo zihere ijisho uburyo ingengo y’imari ya leta ikoreshwa mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’abagenerwabikorwa aribo baturage.