Rwanda | RUSIZI: BARAKANGURIRWA KUREKA IBIHUHA BAKARERA ABANA NEZA
Ibi ni ibyagarustweho na minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fasil Harerimana, aho yari yasuye abashinzwe umutekano nzego z’ibannze ubwo yasuraga imirenge 6 iherereye mu kibaye cya bugarama ariyo Muganza ,Bugarama,Gitambi,Nyakabuye na Gikundamvura nyuma yo gusura indi mirenge 6 yo muri ako karere aha mu magambo ye minisitiri w’umutekano yasabye abo bayobozi kugira uruhare mu gushishishikariza abaturage bo muri ibyo bice kugabanya ibihuha bikunze kuhavugwa bishingiye ku kubuza abaturage umutekano ibyo kandi ngo bikaba bituma abaturage badakomeza gutera imbere kuko baba bibereye muri ibyo bihuha bidafite aho bishingiye
Ikindi yagarutseho muri iyo mirenge yo mukibaya cya Bugarama cyane cyane uwa Muganza na Bugarama n’ukwita kuburere bw’abana kuko ngo abana bakoreshwa imirimo ibarenze ndetse bakarangwa n’umwanda kugeza aho bata n’amashuri bakirirwa mu mihanda, aha umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Mukamana Esperence yahise asubiza minisitiri w’umutekano ko bagiye guhagurukira icyo kibazo ndetse n’ibindi bagaragarijwe
Ibibazo by’igishanga cya Bugarama gihingwamo umuceri byakunze kuvugwa muminsi ishize minisitiri w’umutekano Cheikh Musa Fasil Harerinana yabajije aho bigeze ,Guverineri w’intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin asubiza ko byakosowe kuburyo buri muturage wese yanyuzwe kuko bose basaranganyijwe icyo gishanga ntamaranga mutima abayeho
Mu gusoza ibiganiro muri iyomirenge minisitiri w’intebe yongeye kwibutsa abayobozi iby’intambara iri kubera mugihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ababwira ko ntaruhare URwanda ruyifitemo, abasaba gukomeza kwakira abaturanyi babo babacongomani neza mugihe icyaricyo cyose baba bahuye n’ibibazo by’intambara dore ko akenshi bo ngo baba barengana kuko bataba bari no mumirwano ikindi kandi basabwe kurangiza imanza vuba na bwangu kugirango umutekano w’abanya Rwanda ukomeze gusagamba hatagize ikiwubangamira.