Rwanda | RUSIZI: BARASABWA GUKUNDA IGIHUGU BACYITANGIRA MUGIHE BIBAYE NGOMBWA
Ibyo ni ibyatangajwe na Ministri w’Umutekano Sheikh Musa Fasil Harerimana aherekejwe na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Rusizi ndetse n’inzego z’umutekano zikorera muri ako Karere kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/11/2012, ubwo bagiranaga inama n’abashinzwe umutekano kuva ku rwego n’umudugudu kugera ku murenge, ku ikubitiro yaganiriye nimirenge 6 ariyo Nyakarenzo, Kamembe, Gihundwe Nkanka, Nkombo, na Mururu. Minisitiri w’umutekano akaba yari afite ubutumwa bwo guhumuriza abaturage no kubizeza ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza kandi ko utapfa kuvogerwa
Aha yatangaje ko Nyuma y’aho intambara yuburiye mu gihugu gituranye n’u Rwanda cya Congo umujyi wa Goma ugafatwa n’ ingabo za M23 ndetse ingabo za leta  ya Congo kubera ikimwaro zigashaka kwinjiza U Rwanda mu ntambara zirasa ibisasu mu Rwanda .
Ministri w’umutekano nanone  Sheikh Musa Fasil,yaboneyeho gutangariza abanya Rwanda ko  igihugu cyabo ntaho gihuriye n’intambara ziri kubera muri Congo icyakora avuga ko URwanda rwiteguye gutanga inkunga y’inama  murwego rwo kugarura umutekano muri icyo gihugu kuko ngo nabo batishimira ko abaturage b’icyo gihugu bakomeza kwangizwa n’intambara ariko ibyo ngo byaterwa n’uruhare leta y’icyo gihugu yabigiramo
Minisitiri w’umutekano yijeje abari aho ko umutekano urinzwe kandi ko ntacyawuhungabanya asaba abanya Rwanda gukunda igihugu no kucyitangira mugihe bibaye ngombwa aha akaba yabakanguriye gufatana urunana birinda uwabameneramo ashaka guhungabanya umutekano w’abanyaRwanda, yanashishikarije abanya Rwanda bambuka muri Congo cyane cyane muri ibi bihe havugwa umutekano muke kugenda bigengesereye bakitwaza n’ibyangombwa byose
Abitabiriye iyi nama babajije ibibazo byagendaga ahanini bishima uko umutekano wifashe mu gihugu bakaboneraho no kuvuga ku makuru y’ibigerageza kuwuhungabanya harimo ubuzererezi n’ibiyobyabwenge aho umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar kuri icyo kibazo yavuze ko bakigeze imuzi bagikemura .
Uretse abayobozi ku rwego rwa gisivili Minisitiri yari anaherekejwe n’umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke col. Rutikanga ndetse n’abayobozi b’ingabo na polisi  mu karere ka Rusizi.