Rwanda | Nyanza: Itorero ry’igihugu ryatangijwe ku rwego rw’imidugudu
Muri gahunda yo kwimakaza indangagaciro na kirazira hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’igihugu ku rwego rw’imidugudu mu karere ka Nyanza tariki 22/11/2012.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko n’abantu bakuze bo mu myaka yose bari babukereye babyina bakanaririmba indirimbo zigaragaza umuco wo kwihesha agaciro no guharanira kugira ubunyangamugayo.
Abari muri uwo muhango bari bibumbiye mu mitwe itandukanye igiye ifite amazina arimo abitwa indashyikirwa mu mihigo, abadacogora, imbanzabigwi, inkeramihigo, intaramanabigwi, imbangukiramihigo, abadacogora ku murimo, indatibarwabahizi n’indi mitwe.
Buri mutwe niko wari ufite icyivugo cyayo cyiwutandukanya n’undi ariko byose byahurizaga ku butwari bwagiye buranga z’ abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Izo ndangagaciro zikubiyemo kugira ukuri, kwirinda amacukubiri, kwirinda umururumba hamwe no kwitangira igihugu mu gihe bibaye ngombwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah wari muri uwo muhango akaba ari nawe ntore nkuru ku rwego rw’akarere ka Nyanza yasabye abitabiriye iryo torero kuzaharanira kuba inyangamugayo kandi baharanira icyateza imbere imidugudu batuyemo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “ Kuba intore ntabwo ari mu mvugo gusa ahubwo bigomba kujyana n’ibikorwa birimo kwihesha agaciro tukubaka ibiro by’imidugudu no gufata neza ibikorwa by’iterambere rirambyeâ€
Intore ni umurinzi w’ibyagezweho nta cyabisenya ibona nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abyemeza.
Bakusi Alphonse wari uturutse ku rwego rw’igihugu aje kwifatanya n’abaturage b’akarere ka Nyanza mu gutangiza itorero ry’igihugu ku rwego rw’imidugudu yasobanuye ko uburere mboneragihugu bufite aho buhuriye n’imirimo y’itorero ry’igihugu.
Yasabye buri wese mu rwego rwe gushyira imbaraga ze kugira ngo igihugu kirusheho kwihuta mu iterambere. Iryo torero rizigisha ku buryo bwimbitse uko uburere mboneragihugu bwafasha abanywarwanda kwigirira icyizere mu byo bakora.
Ati: “ Nta muntu ufite uburere mboneragihugu wakwambura undi ubuzima cyangwa ngo kugirira ishyari mugenzi weâ€
Izo ndangaciro zagize ubwo zibura abanyarwanda hagati yabo bakamburana ubuzima kandi ari bamwe nk’uko amateka y’u Rwanda abivuga nibyo itorero ry’igihugu rizongera kugarura mu mibereho myiza yabo.