Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 23rd, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Gisagara: Abaturage bishimiye cyane ibikorwa bya “Army Week”

    Abaturage bo mu karere ka Gisagara biganjemo abarokotse Jenoside bari kuvurwa n’inzobere z’abaganga b’abasirikare kuva tariki 19/11/2012, kandi baremeza ko ari igikorwa cyiza cyane kandi kiri kubafasha. Indwara iri kugaragara cyane ni uguhungabana.

    Gisagara Abaturage bishimiye

    Abivuza bari benshi mu bitaro

    Ku bitaro bya Kibirizi n’ibya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara, ni ho hari kubera iki gikorwa cyo kuvura abaturage barwaye indwara zitandukanye zagiye zinanirana mu mavuriro atandukanye y’aka karere.

    Iki gikorwa cy’iminsi itatu cyafashije abaturage cyane nk’uko babyivugira, aho batangaza ko bishimiye cyane kuba bavurwa kandi bagahabwa icyizere cyo gukira.

    Hakizimana Janvier, ukunze kugira ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe kubera uburyo yakubiswe cyane mu mutwe igihe cya Jenoside, yemeza ko nyuma yo kubonana n’aba baganga b’abasirikare yizeye gukira kuko yahawe imiti akaganirizwa kandi akanizezwa gukira.

    Abo baganga b’abasirikare basanze umubare w’abaturage bagomba kuvurwa uri hejuru kuruta uko babitekerezaga, ariko ngo nta mpungenge zihari zo kubarangiza kuko bafite umurava kandi bakaba bakora amasaha menshi ku munsi.

    Maj. Dr King Kayonde uyoboye iki gikorwa, aragira ati “Kuva dutangira twahasanze abantu benshi, n’ubu ni benshi ariko twizeye kuzarangiza kuko dutangira kare tukarangiza dutinze, kandi nibatanarangira bashobora kuzadusanga aho tuzaba turi tukabavura”.

    Gisagara Abaturage bishimiye2Nk’uko Maj. Dr King Kayonde yakomeje abivuga, ngo indwara bari kubona ni nyinshi zitandukanye, zirimo izo ku mubiri, izo mu mutwe, amaso n’izindi ariko ngo iri kugaragara cyane yibasira aba barokotse Jenoside ni ihungabana.

    Yavuze ko Jenoside yagize ingaruka nyinshi ku bantu benshi ariyo mpamvu Leta yashyizeho iyi gahunda, igakorwa n’aba bavuzi babifitimo ubuhanga kugirango babashe gufasha Abanyarwanda muri rusange kongera kugira ubuzima bwiza.

    Iki gikorwa cyatangiye kuwa mbere tariki 19 kikaba gisozwa kuri uyu wagatatu tariki 21.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED