Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 25th, 2011
    Ibikorwa | By gahiji

    Gakenke: Icyizere cyo kwesa neza imihigo ya 2011-2012 ni cyose

    Mu isuzuma ry’imihigo ry’igihembwe cya mbere rigaragaza ko Akarere ka Gakenke kateye intambwe igaragara mu gihe gitoya mu ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo ya 2011-2012. Itsinda ryasuzumye iyo mihigo ryabasabye kongera ingufu mu bikorwaremezo bigaragara cyane cyane imihanda.

    Nyuma yo kuza ku mwanya wa nyuma mu isuzuma ry’imihigo ryabaye umwaka ushize,  icyizere ni  cyose ku Karere ka Gakenke cyo kuza mu myanya myiza mu isuzuma ry’imihigo ry’uyu mwaka. Ibi  byagaragajwe  n’ibyavuye mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa imihigo ya 2011-2012 ryakozwe n’itsinda rishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa mu Ntara y’Amajyarugu ku wa 24-25 Ukwakira 2011 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke.

    Bwana Nkurunziza David umwe mubari bagize iryo tsinda akaba anashinzwe imiyoborere myiza mu Ntara yavuze ko hari icyizere ko umwanya mubi Akarere ka Gakenke kabonye mu mwaka ushize wahinduka. Yagize ati : « Hari icyizere ko amateka yahinduka [kuba ku mwanya wa nyuma]. Dufite icyizere gikomeye ko Akarere ka Gakenke kakomeza gutera imbere nk’uko twabyiboneye. »  Bwana Nkurinziza David yakomeje avuga ko mu bikorwa basuye  basanze imirenge SACCO ikora neza kandi ikorera mu mazu meza. Ku birebana n’ubuhinzi bw’ikawa no guhinga igihingwa kimwe ahantu hamwe (Land use consolidation), yemeza ko hari intambwe yatewe igaragara cyane cyane mu Murenge wa Busengo kandi ko igomba gukomeza.

    Bwana Ndimukaga Etienne wari ukuriye iryo tsinda na we yashimye  ingamba  zigaragara Akarere ka Gakenke kafashe kugira ngo karusheho gutera imbere. Yabasabye ko bakongera imbaraga mu gukora imihanda no kongera ingano y’ibyo bakora kuko hamwe na hamwe iracyari hasi. Bwana Etienne yavuze ko Akarere ka Gakenke kari ku rwego  rumwe n’utundi turere two mu Majyarugu ariko ko batagomba kuguma aho ahubwo ko kaagomba gutera intambwe kagasiga utundi turere. Yarangije abasaba ko bakongera imbaraga kandi bagakurikira serivisi zimwe zidakora neza kugira ngo batazadindiza ishyirwa mu bikorwa imihigo biyemeje.

    Bwana Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka  Gakenke yashimiye abakoze icyo gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kuko bigamije kubakebura kugira ngo imihigo biyemeje izagerweho. Yabijeje ko hamwe n’abakozi b’akarere ko bagiye kongera ingufu mu bikorwaremezo bigaragara nk’imihanda no gusana amateme. Yakomeje yemeza ko umwanya bariho bagomba kuwuva bakaza mu myanya ya mbere.

    Imwe  mu mihigo biyeje kugeraho mu mihigo ya 2011-212 ni ugutanga inka igihumbi n’ijana (1100) muri gahunda ya Gira inka, kongera umusaruro w’amafi, kwegereza amashyanyarazi mu sentere z’ubucuruzi za Nkoto na Muyongwe, gukora imihanda ya Gacuba-Janja-Muzo na Kaziba, gutera amashyamba kuri hegitari zisaga ibihumbi magana atandatu, kongera abanyamuryango ba SACCO n’ubwisungane magirirane mu kwivuza izwi nka ‘mutuelle de sante’ ndetse no kuringaniza urubyaro.

    NSHIMIYIMANA Leonard

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED