Subscribe by rss
    Saturday 16 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 23rd, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Muhanga : Komisiyo y’igihugu y’amatora yongereye ubumenyi urubyiruko ngo ruzafashe abandi

    Muhanga Komisiyo y’igihugu

    Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kwifashisha urubyiruko ruhagarariye urundi mu kwigisha bagenzi babo uburere mboneragihugu ndetse n’amatora azaba, mbere y’uko aba mu mwaka wa 2013.

    Ni mu Karere ka Muhanga, tariki ya 22 Ugushyingo 2012 iyi Komisiyo yahaye amahugurwa abagize komite mpuzabikorwa z’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Imirenge no ku rwego rw’Akarere.

    Ibiganiro byatanzwe byibanze ku buryo amatora akorwamo mu Rwanda, Uruhare rw’amatora mu nzira ya demokarasi n’impamvu urubyiruko rugomba kuyagiramo uruhare, hanareberwa hamwe icyo urubyiruko rwakoze nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora mu bihe byashize no gufata ingamba z’uburyo bakomeza kwigisha urubyiruko rwo mu Tugari no mu midugudu.

    Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa ku mugaragaro, Moïse Bokasa wari n’intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasobanuriye urubyiruko inshingano ebyiri nkuru za Komisyo y’igihugu y’amatora arizo gutegura no kuyobora amatora hamwe no gutegura abanyarwanda bahabwa uburere mboneragihugu kugirango bazashobore gutora basobanukiwe neza ibijyanye n’amatora.

    Yasobanuye kandi muri rusange ibyiciro bitandukanye by’amatora yagiye akorwa mu Rwanda n’akamaro k’inyigisho z’uburere mboneragihugu mu matora.

    Yagize ati : “Ayo matora yose yagiye aba ntiyari gushoboka iyo tudafashwa n’inyigihso z’uburere mboneragihugu zagiye zitangwa.”

    Aha akaba yavuze ko akamaro k’inyigisho z’uburere mboneragihugu kagaragazwa n’imigendekere myiza y’amatora mu Rwanda haba ku bwitabire n’ibindi.

    Yasobanuye kandi ko amatora atuma abanyarwanda bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu bishyiriraho abayobozi.

    Aha akaba yavuze ko Komisiyo iba iteze byinshi ku rubyiruko aho ibafata nk’abafatanyabikorwa ba Komisiyo kuko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, yabibukije ko muri demokarasi bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa kugirango intumbero igihugu gifite izagerweho abanyarwanda bose bashyize hamwe.

    Umukozi ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco mu Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent, yibukije urubyiruko ko nk’imbaraga z’igihugu, amatora abareba ku buryo  bw’umwihariko, aho banafite ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko no mu Nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), akaba yabasabye kujya bihatira kumenya aho gahunda za leta zigeze kugira ngo bajye bagira ubumenyi buhagije ku birebana n’amatora.

    Ku bijyanye n’ibyo urubyiruko rwakoze nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora mu bihe byashize, buri Murenge wagiye ugeza ku bitabiriye amahugurwa icyo urubyiruko ruwutuyemo rwakoze mu nzego zitandukanye.

    Muri rusange ibyakozwe nk’uko byagaragajwe n’urubyiruko harimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi aho rwabubakiye amazu ahandi rukabafasha ku bundi buryo nko kubahingira no kubatera izindi nkunga zitandukanye,  gushishikariza bagenzi babo gukunda igihugu, kwitabira gahunda za Leta no kwitabira amatora, guhanga imihanda mishya no gusana isanzwe, gukora urutindo mu murenge wa Cyeza rwafashije abajyana abarwayi kwa muganga n’ibindi.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED