Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Nov 26th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Rusizi: Kugira uruhare mu kugaragaza inyugu za buri munyarwanda ni inzira y’imiyoborere myiza

    Kugira uruhare mu kugaragaza inyugu za buri munyarwanda ni inzira y’imiyoborere myiza

    Buri munyarwanda wese agomba kwishyira akizana agahabwa umwanya n’ubwisanzure mukugaragaza ibyatuma atabangamirwa muri demokarasi. Ibi ni ibyatangajwe n’Impuguke mu miyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, Bwana Karanze Kayigire, mu biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 23 ugushyingo,2012 kuri Centre de Pastoral Incuti i Kamembe, bikaba byahabwaga Abagize Biro y’Inama Nyanama y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, hamwe n’abahagarariye sosiyete sivire hagamijwe kurushaho kunoza no gushimangira service nziza.

      Kugira uruhare mu kugaragaza inyugu za buri munyarwanda ni inzira y’imiyoborere myiza2         

    Atangiza ibi biganiro ku mugaragaro , umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar yagaragaje ko muri iki gihe mu nzego zose z’igihugu haba hakenewe ibikorwa bigaragaza akamaro k’imiyoborere myiza kugirango ibyemezo bifatwa ndetse n’ibikorwa byose bigirwemo uruhare rumwe hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

    Kuri Mayor Oscar rero ngo kutagira imiyoborere myiza ngo ni bimwe mu byatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi kuko abaturage bari bameze nk’impumyi, ntawe uzi gutandukanye ikibi n’icyiza kuko batahabwaga uruhare mu bibakorerwa.

    Kwimakaza imiyoborere myiza ni kimwe mu byashyizwemo imbaraga mu Rwanda ibyo ngo abaturage bakabigiramo uruhare kuko aribo banashyiraho ababayobora, iyo miyoborere kandi yakurikiwe no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi nkuko umuyobozi w’aka karere ka Rusizi nzeyimana Oscar yabitangaje

    Aha rero akaba ariho hagaragarira kunenga no gushima kandi ntihagire uzira igitekerezo cye hakurikijwe uko yumva ibintu kandi umuturage wese akaba yibona mu buyobozi. Ibi bijyana no kugira icyerekezo cy’aho uganisha abo uyobora kandi ntihirengagizwe ko n’uyobora ashobora kugira intege nke.

    Mu kwibaza niba koko, iyi miyoborere myiza ivugwa ko igamije guha umuturage ijambo n’uruhare mu bimukorerwa, icyaba cyiyigaragaza cyane cyane ku rwego rwo hasi, tubaza bamwe mubitabiriye ibi biganiro:

    Bwana Kayigire Karanze impuguke mu miyoborere myiza,  asobanura ijambo imiyoborere myiza, yagaragaje ko hari intambwe uRwanda rumaze gutera asaba abayobozi kuyikomeza barushaho kwegera abaturage cyane cyane bahabwa umwanya mu kumvikanisha ibibazo byabo hatagize uniganywa ijambo bityo abayobozi nabo bakihutira kubisubiza

    Twabamenyesha ko, abari muri ibi biganiro, banagaragarijwe ko bimwe mu bigomba kwibandwaho harimo guha umuturage umwanya no kugishwa inama mu bigomba gukorwa.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED