Rwanda | Nyamagabe: Umuganda wo muri uku kwezi wabyajwe umusaruro hirya no hino mu mirenge.
Umuganda usoza ukwezi k’ugushyingo wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/11/2012 mu karere ka Nyamagabe wakozwemo ibikorwa byinshi bigamije gufata neza ubutaka, kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kunoza imibanire n’abandi.
Abaturage bo mu murenge wa Gatare bakoze umuganda wibanze ku bikorwa byo kubaka icumbi ry’abarimu, gusibura imihanda aho isuri yari yarayifunze ndetse hanakorwa amatora yo kuzuza inzego z’ibanze zari zituzuye mu midugudu, mu kagali ndetse n’abunzi.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare, Nkunzi R. Celestin abitangaza, ngo mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho, habereye ibirori byo kuwizihiza mu tugari twose, bisozwa n’igikorwa cyo kuremera abatishoboye bafite ikibazo cy’imirire mibi mu ngo zabo borozwa inka. Mu murenge wose hakaba haratanzwe inka 38 n’ingurube 4.
Mu murenge wa Nkomane umuganda usoza ukwezi wakorewe mu kagari ka Bitandara, mu mudugudu wa Buhanzi aho abaturage bifatanyije n’Ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ingabo z’Igihugu bateye ibiti ibihumbi 17 bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kurwanya isuri, iki gikorwa kikaba kizaikomeza kuko umurenge ufite ibiti bisaga ibihumbi 700 bizaterwa mu mirima, usibye iby’imbuto bingana n’ibihumbi 30.
Nyuma y’uyu muganda kandi abaturage bahawe ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zaryo n’amategeko ahana iki cyaha, ndetse banaganirizwa ku mutekano w’igihugu no hanze yacyo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa NKOMANE, Nyandwi Eliezer abitangaza.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kandi bemerako nta mwanzi ushobora kubinjiramo kuko amarondo bagiye kuyitaho ndetse no kuzuza ikayi y’abinjira n’abasohoka.
Mu murenge wa Mbazi kandi uyu muganda wahariwe kurwanya isuri hakaba haratewe ingemwe za kawa zigera ku 2800, hakaba haranatangirijwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Nyamagabe.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari aho nyuma y’umuganda, Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabasabye gufata neza ubutaka bwabo barwanya isuri ku misozi ndetse banatera ibiti binyuranye kugira ngo bifate ubutaka.