GISAGARA: URUBYIRUKO RURASHISHIKARIZWA KUZITABIRA AMATORA YA 2013
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Gisagara rumaze guhugurwa kuri gahunda y’amatora y’amatora ateganyijwe muri nzeri 2013. Rurashishikarizwa kuzitabira aya matora ndetse rukayashishikariza n’urundi rubyiruko aho ruri hose cyane ko umubare munini w’abatuye aka karere uza ari urubyiruko. Rwibukijwe kandi ko arirwo bayobozi b’ejo hazaza bityo rukaba rugomba kuba urugero rwiza ku banyarwanda bose muri rusange.
Igikenewe muri aya matora ngo ni uko buri munyarwanda wese ayaha agaciro, akayitabira uko bikwiye kandi mu bushishozi, bityo akazagenda neza uko byifuzwa. Ibi rero ngo ni nabyo bituma hatangwa amahugurwa ku bantu bo mu byiciro byose, kugirango buri wese abashe kubyumva, nk’uko abakozi muri gahunda zijyanye n’amatora babisobanura.
Umuhuzabikorwa w’amatora mu Turere twa Gisagara na Huye Bwana KAGABO avuga ko impamvu bari guhugura urubyiruko ruserukira urundi ari ukugira ngo ruzahugure abo ruhagarariye bityo amatora ateganyijwe azagende neza. Avuga kandi ko bizatuma abaturage bose basobanukirwa n’amategeko y’amatora, kandi ibikorwa by’amatora bakabigira ibyabo.
Yagize ati: “urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, bivuze ko ari nabo benshi mu bitabira amatora. Baracyari batoya, ni byiza ko basobanukirwa n’ibyiza by’amatora, bityo bakazakurana umuco wa Demokarasi kuko nibo bayobozi b’ejo hazaza.â€
Muri rusange urubyiruko hari ibyo rusabwa mbere na nyuma y’amatora kugira ngo azagende neza, birimo kwibaruza ku rutonde rw’abazatora, kugira uruhare mu gutegura ahazatorerwa, kwemera ibivuye mu matora, gutora neza nta mpfabusa, kwirinda amarangamutima bagatora ingirakamaro, kugira inama abatowe no kwitabira gahunda za Leta.