Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Nov 29th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Burera: Inzoga ya “African Gin” ibangamira gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi

    African Gin

    African Gin

    Bamwe mu batuye mu karere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.

    Gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ni imwe mu ngamba leta y’u Rwanda yashyize ho zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, aho buri muntu aba ijisho rya mugenzi we areba niba nta biyobyabwenge yaba anywa cyangwa acuruza. Biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2012 ibiyobyabwenge bizaba byaracitse mu Rwanda hifashishijwe iyo gahunda.

    Abanyaburera bavuga ko iyi gahunda imaze gutuma ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigabanuka mu karere kabo.

    Kubera ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurwanya kanyanga, bamwe mu bayinywa ndetse n’abayicuruza, muri Burera, basigaye bayishyira mu macupa avamo inzoga y’African Gin kuburyo umuntu atashobora gutandukanya izo nzoga kuko zifite ibara risa kandi African Gin ikaba yemerewe gucuruzwa mu Rwanda kuko itanga imisoro nk’uko Manishimwe abitangaza.

    Agira ati “…kanyanga basigaye bayishyira muri African Gin…nk’ubungubu ujya gufata umuntu ugasanga hariho icyapa cya African Gin…barajijisha tukagira ngo ni African Gin bari kunywa naho ari kanyanga bari kunywa.”

    African Gin, ikorerwa muri Uganda, iza mu gacupa gato ka mililitiro 100. Mu karere ka Burera hari aho ako gacupa kagura amafaranga y’u Rwanda 200. Abanyaburera bavuga ko iyo nzoga ishyizwe mu icupa rinini kandi ikaza ihenze byagabanya amayeri y’abacuruza kanyanga.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwasabye inzego zibishinzwe gukura umusoro utangwa ku nzoga ya African Gin kugira ngo nayo ifatwe nk’ibindi biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda kuko abayinywa ibasindisha bagata ubwenge bagateza umutekano muke nk’abanyweye kanyanga.

    Nirere Laetitia, ushinzwe gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu karere ka Burera, tariki ya 28/11/2012 yagiranye inama na bamwe mu baretse gucuruza kanyanga bo mu murenge wa Rugarama na Cyanika, bibumbiye mu makoperative arimo ahinga akanacuruza ibirayi.

    Yabasabye gukomeza gufasha ubuyobozi ndetse n’abaturage muri rusange mu gutanga amakuru y’abantu baba bagicuruza cyangwa bakinywa kanyanga kugira ngo gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ikomeze igere ku ntego yayo.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butanga za ko iyo gahunda yabafashije kurwanya ibiyobyabwenge kuburyo byagabanutse ku kigero kirenge 40%. Bizeza ko umwaka wa 2012 uzarangira bageze ku rwego rushimishije.

    Ubwo buyobozi bukomeza buvuga ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi yabafashije kuburyo urugomo n’ibindi byaha bituruka ku kunywa kanyanga byagabanutse.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED