Nyakinama –Hashojwe amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Abasirikare 19 baturutse mu bihugu bitandatu bya Afrika, kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012 bashoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cy’amahoro cy’ u Rwanda, (Rwanda Peace Academy), aho bahuguwe ku bijyanye no kurinda abasivire no kurwanya ikoreshwa ry’abana mu ntambara.
Col Jules Rutaremara, uyobora Rwanda Peace Academy, yavuze ko intego y’aya mahugurwa, yari ukuzamura ubumenyi mu kumenya icyo ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bivuze, ndetse n’impamvu zihishe inyuma y’ikoreshwa ry’abana mu makimbirane yifashisha intwaro.
Yongeraho ko aya mahugurwa yari agamije kuzarangira hatanzwe ingamba zigamije gukumira ishorwa ry’abana mu ntambara, ndetse ngo iyi ntego yagezweho, ndetse n’abayitabiriye bose bemerewe guhabwa impamyabumenyi.
Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana yavuze ko ikibazo cy’ishyirwa mu gisirikare ry’abana ari ikibazo kigaragara mu bice byose by’isi, gusa ngo ibihugu bikennye ari nabyo akenshi biba binayobowe nabi bigaragaramo iki cyibazo ku rwego rwo hejuru.
Yavuze kandi ko ku isi hose hagaragara abana mu ntambara basaga ku bihumbi 250, kandi ngo hafi y’ icyakabiri cyabo kikaba kigaragara muri Afrika.
Aba bana kandi ngo bakoreshwa imirimo itandukanye mu bihe by’intambara, hakazamo no gukorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Aya mahugurwa amaze icyumweru kimwe, yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda na Somalia.