Subscribe by rss
    Saturday 16 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Dec 1st, 2012
    Ibikorwa | By Aninta

    Rwanda | Nyamagabe: Akarere kafashe imyanzuro igamije kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

    Rwanda : Nyamagabe Akarere karatangaKu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012, akarere ka Nyamagabe kagiranye inama n’abakuriye ibigo bitandukanye byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, amabanki n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza serivisi zitangwa.

    Iyi nama ije nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta biyongereye ariko hakiri intambwe yo guterwa naho abikorera bikaba bikiri hasi kuri 51%, hakanashyirwaho igihe cy’amezi atatu y’ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi nziza.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko nyuma yo kwisuzuma basanze hari aho imitangire ya serivisi ikiri hasi, muri iyi nama bakaba bafatiyemo ingamba zizafasha mu kuzamura iyo mitangire ya serivisi kugira ngo abasaba serivisi bage bazihabwa uko bikiwiriye, nko kuba abakoresha basabwe kwicarana n’abakozi bakaganira ku buryo bagomba gukora akazi kabo, ibisabwa ngo serivisi itangwe, aho itangirwa n’igihe bimara, bityo ababagana babashe kugira ayo makuru.

    Muri iyi nama kandi hanashyizweho itsinda rihuriweho n’ibyiciro byose rizajya rigenzura imitangire ya serivisi n’aho imyanzuro yafashwe igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse rikazajya rinajya inama aho risanze bitameze neza.

    Abitabiriye iyi nama kandi bashimangiye imyanzuro yafashwe ku rwego rw’igihugu banongeraho ko usaba serivisi adakwiye kubyihererana mu gihe ayihawe nabi, hakabaho ubufatanye ku nzego zose no guhanahana amakuru kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko bazisabwa.

    Muri iki gihe cy’amezi atatu ngo n’abaturage bazegerwa babashe gusobanurirwa serivisi nziza cyangwa se mbi icyo ari icyo, bityo bage banamenya guharanira uburenganzira bwabo mu itangwa rya serivisi.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED