Gisagara ibanye neza nu Burundi
Abayobozi ba Gisagara bakirwa n’aba Ngozi
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, nta bibazo by’umutekano byagaragaye mu karere ka Gisagara n’uduce tw’u Burundi duhana imbibe n’aka karere nk’uko byakunze kubaho mu gihe cyashize.
Kuba abaturage ba Gisagara n’aba Ngozi mu Burundi baturanye bituma bagirana ibikorwa byinshi birimo no guhahirana ndetse akenshi Abanyagisagara bakanaremayo amasoko.
Iyi mibanire ariko yagiye ituma umutekano utagenda neza buri gihe kuko hari ababaga bafite ibyo bagamije ku mpande zombi maze bakaba bakwinjira bakajya guhungabanya umutekano w’abandi baturutse muri utu duce twombi.
Mu mpera z’umwaka wa 2011, habaye umwiherero w’abayobozi ku mpande zombi maze bafata ingamba zafashije kuba nta kibazo cy’umutekano muke uturutse kuri iyi mibanire kikiharangwa.
Muri uyu mwiherero hafashwe ingamba zo kugenzura ko umuntu uwo ari we wese winjiye cyangwa usohotse afite icyangombwa kibimwerera kandi gitanzwe n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka. Hari hasabwe kandi ko udupaka duto duto turi mu mpande zimwe twafungwa hagasigara icyambu kimwe kizajya kinyurwaho n’abantu bose bakanabasha kugenzurwa.
Ikindi biyemeje ni uguhana amakuru ku batuge babo ari abiyita abanyarwanda b’abarundi bari mu Rwanda cyangwa abiyita abarundi b’abanyarwanda bari mu Burundi cyane cyane ko byagaragaye ko iyo umuntu ahunga ubwenegihugu bwe haba hari icyo ahunga.
Abayobozi b’aka karere ka Gisagara rero barashima ko ibyo biyemeje bari ku bigeraho bityo umutekano wabo ukaba ari ntamakemwa hagati y’utu duce twombi.