Kugirango ibibazo birangire, uruhare rwa nyirubwite rurakenewe –Murayire
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 mutarama umuyobozi w’akarere ka Kirehe afatanyije na bamwe mu bakozi b’akarere bashinzwe kwakira ibibazo by’abaturage bakemuye ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage, umuyobozi aboneraho kubasaba kujya bagerageza kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo byabo.
Nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayiye Protais abivuga, ngo uyu ni umwanya baba bafashe wo gukemura ibibazo abaturage bafite , ibibazo byagarutsweho ni iby’ingurane z’ubutaka bw’ahanyujijwe umuhanda ubwo hakatwaga ibibanza biberanye n’umugi muri 2010 kugeza ubu bakaba bari batarayabona.
ibi ariko ngo byatewe n’uko ibibanza 510 byakaswe ngo bizagurishwe, kugeza ubu bitigeze bigurwa. Cyakora ngo bafite icyizere cy’uko bizagura cyane nyuma yo kuhashyira amashanyarazi.
Umuyobozi w’akarere avuga ko kuba baranyujijemo imihanda, byari mu rwego rwo guha ibibanza agaciro dore ko hanyuzwagamo umuhanda bagakata n’ibibanza kandi bigakomeza kuba ibyabo baturage,
uyu muyobozi yabijeje ko mu gihe kitarenze amezi abiri iki kibazo bazaba bagikemuye aho ubuyobozi bw’akarere bugiye gushaka uburyo abaturage bakwishyurwa vuba.
Amafaranga yishyuzwa n’abaturage agera kuri miliyoni 9 bari barabariwe mu gihe hakatwaga ibibanza, hanatunganywa umuhanda muri ibyo bibanza mu rwego rwo gukora umugi ufite gahunda nta kajagari karangwamo.