Subscribe by rss
    Wednesday 20 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Dec 3rd, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    RWANDA | GISAGARA: URUBYIRUKO NTIRUGOMBA KWIBUZA AMAHIRWE YO GUTORA

    Uruhare rw’umuturage rurakenewe mu kwimakaza Demokarasi, kandi umuturage mu gihe atoye neza bimubera umusingi w’iterambere yumva n’agaciro k’uwo yatoye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe ya Komite z’urubyiruko zo mu karere ka Gisagara kuva ku karere kugeza ku murenge. Izi komite zahugurwaga na Komisiyo y’amatora,  zikaba zibanze ku kurebera hamwe  uko amatora akorwa mu Rwanda ndetse n’uruhare rw’amatora mu kubaka Demokarasi

    URUBYIRUKO NTIRUGOMBA KWIBUZA AMAHIRWE YO GUTORA

    Nyuma yo kurebera hamwe amateka y’amatora, uruhare rw’umuturage mu gutegura amatora hagamijwe kugera kuri Demokarasi, Komite z’urubyiruko kuva ku karere Gisagara kugeza ku mirenge igize aka akarere biyemeje kugira uruhare mu gutegura amatora neza. Mu biganiro bahawe birimo uko amatora akorwa mu Rwanda ndetse n’uruhare rw’amatora mu kubaka Demokarasi, ahanini byagaragaye ko imyumvire ari ingenzi kandi ko gutora neza ari icyerekezo cyiza kuri buri wese.Kagabo Sylvestre umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu turere twa Huye na Gisagara, atangaza ko guhugura ibyiciro bitandukanye bituma abaturage basobanukirwa ibikorwa by’amatora, kandi urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bashobora gufasha mu gutegura amatora neza, ndetse bakanabera urugero rwiza abandi.

    Bamwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Gisagara bari bitabiriye aya mahugurwa, batangaza ko basobanukiwe biruseho ibikorwa by’amatora, kandi ko gutora neza bigutegurira imbere heza, bityo bakaba bagiye gusobanurira urundi rubyiruko uruhare rwabo mu matora. Nsengimana Aphrodise wari witabiriye aya nmatora aragira ati “Nahawe inyigisho nyinshi kandi nziza z’ingira kamaro kuko nasobanukiwe no gutora neza ibyo aribyo n’agaciro kabyo, icyo niyemeje ni ukuzafasha nanjye mu gusobanurira abandi”.

    Naho ku kigendanye no kuba hahugura ibyiciro bitandukanye, nyamara ugasanga hari abatabasha gukoresha ubumenyi bahawe aho batuye kubera impamvu zitandukanye, ngo nta mpungenge biteye kuko intego igerwaho haherewe ku byiciro bihugurwa. Kagabo Sylvestre yasobanuye ko iyo habayeho hari ababura mu bahuguwe biturutse ku mpamvu zo kwimuka, uburwayi cyangwa ubunebwe ngo ntacyo byica kuko baba bahuguye ibyiciro byinshi bitandukanye, bityo ntihagire iikibuza amakuru kugera ku bantu bose uko byifuzwa.

    Izi komite zahuguwe zikaba zasabwe guhugura komite zindi zo ku rwego rw’akagari kandi zigakurikirana ko komite zizahugurwa ku rwego rw’Akagari zizabasha guhugura na komite zindi zo ku rwego rw’umudugudu.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED