RWANDA | GISAGARA: NIHO HAZATANGIRIZWA ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE
Ku bw’imyitwarire myiza, mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa n’akarengane yagiye iranga akarere ka Gisagara mu myaka yatambutse, ndetse kakagenda gahabwa n’ibihembo bitandukanye, hemejwe ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza aka karere kudasubira inyuma, ariho hazatangirizwa icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’igihugu kizatangizwa kuri uyu wagatatu tariki ya 05/12.
Mu marushanwa y’imiyoborere myiza, kurwanya ruswa n’akarengane yakoreshejwe n’urwego rw’umuvunyi mu mwaka wa 2008, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’Igihugu gahabwa igihembo cya sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) y’ibihumbi Magana atanu (500.000Frw).
Mu mwaka wa 2009, ayo marushanwa yarongeye arakorwa, Akarere ka Gisagara kegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, gahabwa sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw). Urwego rw’Umuvunyi rwasuzumaga inyandiko zigaragaza imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no kubahiriza amategeko mu nzego zose z’akazi, imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi no hagati y’abayobozi n’abaturage, imitangire ya serivisi, bakanasura abaturage bakaganira nabo.
Mu mwaka wa 2010, Akarere ka Gisagara kabaye aka kabiri ku rwego rw’Igihugu, gahabwa sheki ya 1,000,000Frw. None mu mwaka wa 2011 Akarere ka Gisagara kongeye kuba aka mbere ku rwego rw’Igihugu gahabwa igikombe na mudasobwa 3.
Ibihembo byahawe akarere mu mwaka wa 2011
Ibi byose ngo bituma katifuza gusubira inyuma ku ntambwe kariho, kandi ngo kazanakomeza gushyiramo imbaraga kuko urugamba rugihari. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere Bwana Leandre Karekezi, ngo ntibivuga ko ibi byagezweho ijana ku ijana ku buryo bakwicara bagatuza, ahubwo ngo baragomba guhozaho, bakabigira umuco maze n’ahakiri udusigisigi tukavaho burundu.
Ibi bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane, imiyoborere myiza n’ibindi byose, akarere kabifashwamo n’ingamba kihaye zitandukanye zigamije gutuma bigerwaho, izo hakaba harimo kuba karashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa umuturage wese ashobora guhamagaraho igihe agize ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi cyangwa ibindi bitagenda neza, maze akaba yarenganurwa, hakanabaho kandi gutanga ibitekerezo mu kigani nyunguranabitekerezo cya buri kwezi gica kuri RCHuye, mu rwego rwo kubaka akarere n’igihugu muri rusange.