Rwanda : Gicumbi – Urubyiruko ruri mu itorero rurakangurirwa Kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda
Urubyiruko ruri mu itorero rurangije amashuri yisumbuye rwo mu karere ka Gicumbi rurakangurirwa kuzavamo intore nziza maze zikazavamo n’abayobozi bazayobora u rwanda baruganisha heza.
Ibi babitangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre aho yabasabye kuzavamo intore nziza kandi zifitiye igihugu akamaro ndetse bakazavamo n’abayobozi beza.
Mukiganiro yatanze kuri uyu wa 04.12.2012 yagarutse ku mateka amwe namwe yaranze u Rwanda ku mbere y’ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni kugeza muri iki gihe. Aho yagaragaje ko ku ngoma y’abami nta demokarasi yabagaho ahubwo umwami ko yari umutegetsi w’abanyarwanda akaba atavugirwamo ndetse agahararira inyungu z’igihugu afite ubuyobozi bwose aho umunyarwanda yumvaga afite uruhare ku Rwanda kandi ko ntawe ugomba kuruhezwamo.
Ari nawe wishyiriragaho abatware bamufasha mu butegetsi. Kungoma y’ubukoroni u Rwanda rwahuye n’ibihe bibiri by’ ingenzi aribyo ubutegetsi bw’abadage n’ubutegetsi bw’ababirigi ari nayo mateka yajyanye abayarwanda mu macakubiri yaje no kuvamo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yavuze ko ubu u Rwanda  ari igihugu kigendera ku mahame ya demokarasi aho abanyarwanda aribo bihitiramo abayobozi. U Rwanda rukaba rumaze gutera imbere mubice bitandukanye birimo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturege, ubutabera n’imiyoborere myiza iha umuturage wese ijambo.
Izi ntore zakiriye umuyobozi w’akarere na morari nyinshi dore ko zigabanije mo imitwe y’intore ifite n’ibyivugo byayo: Intaganzwa mu gitaramo cy’imihigo, Abadahigwa ku rugerero, Indatirwabahizi ku rugamba rw’iterambere n’Indatwa mu bikorwa. Akaba yabashimiye morare bafite ndetse no kurangwa n’ibikorwa bya gitore bimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.