Abakozi b’akarere ka Gicumbi barakangurirwa kumenya gutanga serivise nzinza no kwakira ababagana
Kuri uyu wa 4/12/2012 mu karere ka Gicumbi habereye inama yari igamije gukangurira  abantu bose bafite mu nshingano cyangwa mu kazi kwakira ababagana no kubaha serivisi inoze.
Basuzumiye hamwe ingamba z’uko hanozwa serivisi zihabwa abaturage b’Akarere ka Gicumbi , aba turutse mu karere cyangwa abashyitsi baturutse ahandi.
Umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abagana akarere ka Gicumbi Bwana Murekezi Jean Bosco akaba yibukije bimwe mu bikorwa bigomba kwitabwaho mu gihe cyo kwakira umukiriya. Icyambere harimo gusuhuza umushyitsi akinjira, Kumubaza ibyo yifuza, Kumusekera/ Kumwenyura(Ton sourire), Ijwi ryiza ryuje urugwiro, Guhitamo amagambo ukoresha, Gushyiraho akarusho kuri serivisi yahawe, Amasegonda 15 ya mbere amuha isura y’uko ari bwakirwe.
Umuyobozi w’Akarere Mvuyekure Alexandre yatangaje ko buri serivise yakagombye kwisuzuma ikareba niba serivisi zitangwa nk’uko bigomba ndetse hakajyaho komite yo kugenzura no kureba uko kwakira ababakiriya mu karere bimeze mbere y’uko itsinda ry’abazaba babishinzwe mu gihugu iza kureba uko imitangire ya serivisi imeze mu Karere.
Aha yagarutse ku bantu batakira ababagana bakabarangarana ndetse bakanabawira ko bagomba gutegereza umwanya ntibatunganyirizwe ibyo basaba ibi basanga ari ngombwa ko umuntu agomba kwakirwa neza ndetse buri wese udafite iyo mpano agomba kwigendamo akamenya aho bipfira maze akahakosora.
Ukenera serivise abona ko ari ngombwa kuyihabwa ndetse n’uyitanga zikaba inshingano ze zo kwakira abamugana kandi akabatega amatwi akabumva.
Ibi asanga bizanoza imikorere myiza akarere ka Gicumbi kandi hakagerwa ku iterambere.