Ngororero: Ubujura, ubusinzi , ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa nibyo byaha byiganje mu karere
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 ukuboza 2012, Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngororero yarateranye iyobowe n’umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon maze isanga umutekano muri rusange ari mwiza mu karere.
Gusa muri aka karere ngo haracyagaragara ibyaha by’ubujura, ubusinzi n’ubusambanyi , kunywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa nkuko umuyobozi wa police mu karere Spt Jacques Rwagati yabivuze.
Spt Rwagati akaba asaba ko amakuru ajyanye n’ibyaha yajya atangirwa ku gihe icyaha kitaraba murwego rwo kugikumira (prevention). Yongeraho kandi kwibutsa ko amarondo yakorwa ku buryo bwimbitse dore ubu tugiye no kwinjira mu minsi mikuru, aho abagambirira gukora ibyaha bacunga abaturage barangaye.
Inama kandi yanagarutse kumiziki ibuza abantu gusinzira maze yongera kwamaganwa abakenera gukora imiziki ya nijoro bakaba bagomba gusaba ibyangombwa maze bagahabwa amabwiriza abigenga.
Amacumbi adafite ibyangombwa by’ubuyobozi n’atujuje ibirebana no gucumbikira abantu nayo agomba gufungwa. Umuyobozi w’Ingabo Lt Colonel Pascal Muhizi yavuze ko abatuye akarere badakwiye guhangayikira amakuru bumva y’ibitero FDLR yagabye ku Rwanda, kuko ngo ingabo z’u Rwanda zirurinze nk’uko bisanzwe asaba ko amarondo yakomeza gukorwa neza.
Abagize inama y’umutekano mu karere bashimye uburyo itumanaho rya telefone ryahawe ingufu hirya no hino mu tugari no mu midugudu abaturage bakaba basabwa gutanga amakuru isaha kw’isaha kandi ku buryo bwihuse, bakirinda gucumbikira abantu batazi kandi uwo bakeka amababa bakumushyira ahagaragara bidatinze.
Inzego z’ibanze zari zihagarariwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ inkeragutabara basabwe kurushaho kunoza amarondo n’inama z’abaturage. Inzoga z’inkorano abayobozi b’imirenge basabwe kuzica burundu kandi utubari tugakora ku masaha akwiriye. Abari mu nama bahawe umurongo wa telephone itishyurwa 3045 buri muturage ashobora guhamagaraho ku buntu kandi igihe ari ngombwa.





