Gicumbi : abaturage bishimiye Laissez-passer nshya
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bishimiye icyangombwa cy’inzira (Laissez-passer) gishya cyasimbuye icyo bari basanzwe bakoresha kuko ngo igishya gitwarika neza.
Abakozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka nabo bemeza ko nta wapfa kukigana nk’uko byakorwaga mbere. Ibi babitangaje mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro itangwa ry’izo mpushya nshya mu karere ka Gicumbi cyabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 03/01/2012.
Ku ikubitiro abaturage icumi nibo bazihawe, bose bakaba bari bazanye ibyangombwa basabwaga ku manywa ibi bakaba barabishimye cyane usibye ko ngo n’ubusanzwe iri shami rishinzwe abinjira n’abasohoka risanzwe ryihutisha serivisi riha abarigana.
Mu gutanga izo mpushya abari bagifite ibyo badasobanukiwe kuri icyo cyangombwa gishya bahawe umwanya barasobanuza, abakozi b’ishami ry’abinjira n`abasohoka mu karere ka Gicumbi nabo babaha ibisobanuro.
Nyarwanya Andrew, umuyobozi w’ishami ry’abinjira n’abasohoka mu karere ka Gicumbi,  yavuze ko kuba icyangombwa cya mbere cyiganywaga cyane ariyo yabaye impamvu ya mbere yo kugihindura, ariko ubu ngo nticyapfa kwiganwa kuko gikoranye ubuhanga buhanitse, kandi no ku mipaka bakaba bafite icyuma cyabugenewe uyicishamo kigahita cyerekana niba ari nzima cyangwa ari inyiganano.
Laissez-passer izajya igurwa amafaranga ibihumbi 10 ku bantu bari hejuru y’imyaka 16 naho abari munsi yayo bakazajya bayigura 5000. Izajya imara imyaka ibiri. Akandi karusho kayo ni uko ku bihugu iya mbere yari isanzwe ikoreshwamo hiyongereyemo n’icya Sudani y’Amajyepfo.