RUSIZI: ABAHOZE ARI ABARWANYI BASHOJE AMAHUGURWA
Amahugurwa y’iminsi itanu yaberaga I Gihundwe mu karere ka Rusizi ahuje bamwe mu Banyarwanda bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Repubuluka Iharanira Demokarasi ya Kongo, harimo n’umutwe wa FDRL Ushinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,yashojwe. mu butumwa bahawe bakaba basabwe kurushaho gufatanya n’abandi muri gahunda zose za Leta banaharanira kwiteza imbere muri rusange.
Abagera ku ijana na bane (104) b’ibitsina byombi ni bo bari bitabiriye ayo mahugurwa bose bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,ni ab’icyiciro cya mirongo ine na  gatatu(43) n’icya mirongo ine  kane(44),  mu masomo bahawe ni ay’ibanze ahanini kuri gahunda za Leta , uburere mboneragihugu, uburyo bwo kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu na gahunda yo  kuboneza urubyaro, kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo bungutse ubu butumwa bwongera kugarukwaho n’uwari waje ahagarariye  Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare muri ibyo birori, Patrick MUGISHA.
Yaba umuyobozi w’Ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Col.RUTIKANGA Jean Bosco,yaba umuyobozi wa Polisi y’Igihugu muri Rusizi Supr.Claude KAJEGUHAKWA, mu bundi butumwa babahaye ni uburebana na gahunda yo gucunga umutekano ndetse n’uruhare rwabo muri rusange,babasaba guhindura imyumvire y’ababa barasigaye mu mashyamba ya Kongo  kugira ngo na bo bihutire gutahuka mu rwababyaye. Nyuma yo gushimira ko ayo mahugurwa yagenze neza muri rusange, SEKANYAMBO Esibert,uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Rusizi na we yatangaje ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Ku ruhande rw’abayitabiriye na bo batangaje ko babona ari ingirakamaro, kandi ko ubwo bumenyi batazabwihererana, ahubwo ko bazabusangira n’abaturanyi babo.
Aya mahugurwa yashojwe muri Rusizi, ni ay’ abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,harimo n’uwa FDRL,Ushinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari kumwe n’abagore babo bashakiyeyo.Kuba bari barabanje guhabwa andi mahugurwa mu kigo cya Mutobo bagitahuka,mu buryo butandukanye,uku kubahuriza hamwe bahabwa inyigisho zimwe ngo bijyanye na gahunda yo kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bungutse.