Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Dec 10th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Intore zo ku rugerero zirasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, ubutwari n’ubwitange

    Intore zo ku rugerero zirasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, ubutwari n’ubwitange

    Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Kamonyi, wabereye ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, tariki 7/12/2012, umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques arabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubutwari ndetse n’ubwitange.

    Mu igihe cy’ibyumweru bitatu izi ntore zizamara  mu Itorero zihabwa ibiganiro ku mateka y’itorero mu Rwanda n’akamaro k’itorero mu kubaka igihugu, umuyobozi w’akarere arabasaba ko amasomo bazahabwa atazaba amasigaracyicaro.

    Rutsinga yabasabye ko amasomo n’umuco bazakura mu itorero azababera umusemburo wo  kwitabira na gahunda za Leta, bikabafasha kuba  abanyarwanda beza babereye igihugu kandi bagifitiye akamaro.

    Mugirasoni Chantal umuhuzabikorwa w’ Itorero mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko itorero ry’urugerero rigamije gutoza aba banyeshuri umuco w’ubwitange no guharanira buri gihe icyagirira abandi akamaro.

    Abanyeshuri bitabiriye itorero mu karere ka Kamonyi, bagera ku igihumbi n’ijana na mirongo itanu na batanu (1155), baratorezwa I Rukoma no kuri ECOSE Musambira. Ku bwa Niwemukobwa Aline umutoza w’Itorero , ni ku nshuro ya kane  abarangije amashuri yisumbuye batozwa, uyu mwaka hakaba hari umwihariko wo kuzakora n’ibikorwa by’ubukorerabushake biteza imbere igihugu.

    Nyuma yo gutorezwa mu bigo, hazakurikiraho ibikorwa by’ubukorera bushake, bizakorerwa mu mirenge zaturutsemo.  Ibikorwa betaganyijwe akaba ari: kurwanya isuri, kwigisha gusoma no kwandika no gutoza itorero ku rwego rw’umudugudu.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED