Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Dec 12th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By Aninta

    RUSIZI: INAMA Y’UMUTEKANO RUSIZI YAFASHE INGAMBA ZO GUKAZA AMARONDO

    m_RUSIZI INAMA Y’UMUTEKANO

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Abaturage b’akarere ka Rusizi by’umwihariko abo mu mirenge ikora ku mugezi wa Rusizi, barakangurirwa kurushaho gucunga umutekano,bakaza amarondo kandi banagenzura cyane abantu babagenderera batazwi. Ibi babisabwe mu nama y’umutekano idasanzwe yabereye mu kagari ka  Nyenji mu murenge wa Nzahaha ku wa 06/12/2012.

    Ni nyuma y’aho muri ako gace hafatiwe abagabo babiri mu ntangiriro z’icyumweru, bari biyoberanyije,bacyekwaho ubucengezi no kuba bari baje muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu bahana imbibe cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,aha hakaba hanashimiwe by’umwihariko abaturage  bagaragaje ubwitange mu ifatwa ryabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

    yaba umuyobozi w’ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,Col RUTIKANGA Jean Bosco,yaba umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mur Rusizi Supr.Claude KAJEGUHAKWA, bose bashimangiye imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego zose n’abaturage mu kubungabunga umutekano,mu kwibukiranya  ko biri mu nshingano za buri wese gucunga umutekano n’uko buri wese ari  ijisho rya mugenzi we,mu butumwa bongera kubasaba ni ugukaza amarondo, gukumira icyo ari  cyo cyose cyashobora guhungabanya umutekano,kugenzura umuntu wese babonye mu mudugudu batazi,gutanga amakuru mu buryo bwihuse ndetse no  kwirinda ibihuha.

    Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Rusizi NZEYIMANA Oscar na  we yatangaje ko umutekano wifashe neza muri rusange, ku birebana na  bimwe mu biwuhungabanya ahanini bituruka ku businzi n’ibiyobyabwenge bitera urugomo,atanga inama zo kubicikaho ,mu kuvuga ku mpamvu zatumye hatekerezwa iyo nama  anagaruka ku rugero rwiza rw’abo baturage babashije kwifatira abari baje kubahungabanyiriza umudendezo,imbere y’imbaga yari iteraniye aho, akarere kabatera inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi ijana na  mirongo itanu(150.000F),bijyana n’igitekerezo cy’uko bashinga koperative ibereye abandi icyitegererezo,kiganisha  ku muco mwiza wo gukunda igihugu.

    Mu kungurana ibitekerezo abari aho na  bo bagaragaje ko bishimiye uku guhura n’abayobozi mu nzego zose ku rwego rw’akarere  nk’agace gasa nk’aho kitaruye  umujyi wa Rusizi, mu byifuzo basaba ubuyobozi  ko bwabakorera umuhanda uherekeza,utaborohera na gato mu bihe by’imvura ndetse n’uko na  bo bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi. Iyi nama y’umutekano idasanzwe yabereye aho mu mudugudu wa Cyinengwe, akagari ka Nyenji, umurenge wa Nzahaha yari yanitabiriwe kandi n’abo mu murenge wa Gashonga bose baturiye umugezi wa Rusizi’ ubatandukanya n’igihugu cya Kongo.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED