Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Dec 13th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Minisitiri Murekezi arasaba abari mu itorero guharanira kuba intwari bakiri bato

    Minisitiri Murekezi arasabaAnastase Murekezi, minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta ubwo yatangizaga itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye yabasabye guharanira kuba intwari bakiri bato ndetse bakitoza gukunda igihugu.

    Minisitiri Murekezi akaba yabwiye aba banyeshuri ko iri torero batangiye bagomba kuryigiramo kugira umutima wo gukunda igihugu cyabo birinda kumva amabwire avuga nabi igihugu cyabo ahubwo bakagira uruhare mugufata iya mbere mu kugaragaza isura yacyo nyayo.

    Aba banyeshuri bagera kuri 300 bari mu masite atatu ari mu murenge wa Nyamabuye na Shyogwe.

    Mu busanzwe Minisitiri Murekezi Anastase ushinzwe n’akarere ka Muhanga muri guverinoma, akaba asaba ko uru rubyiruko rwazakuru muri iri torero bazamaramo ibyumweru bibiri, umutima wo guteza imbere igihugu, buri wese ashakisha uburyo yakwihangira imirimo kuko bateye imbere yaba ariyo ntambwe ya mbere yo guteza imbere igihugu cyabo.

    Murekezi ati “Ibyo muziga byose biraganisha aho ngaho…gukunda igihugu, kucyitangira mu bwenge no mu maboko, kugihindura igihugu gikomeye n’aho wajya hose ukumva ufite ishema nk’uko bimeze ubu kuko ari ngombwa kubaka no kwigisha indangaciro na kirazira ziranga abanyarwanda, mwiteza imbere kuko ariyo ntamwe ya mbere tubakeneyeho”.

    Umwe mu ntore witwa Nyampinga avuga ko itorero barigiyemo barikeneye kuko mu mu husanzwe nta hantu babona ho kwigira nk’ibyo bigira mu mashuri kuko amasomo bahabwa mu mashuri usanga nta mateka biga ku buryo nyabwo nk’uko bayahabwa mu itorero.

    Ushinzwe itorero ry’igihugu mu Karere ka  Muhanga  Hategekimana Fidele avuga mu basaga 1202   bari gutorezwa mu karere hose ibyo batozwa bigamije kubaka umunyarwanda mushya ukomeye ku gihugu cye, watanga n’ubuzima bwe n’amaraso ye kubera igihugu cye. Iyi myumvire ayihuza na bamwe mu ntore ziri mu itorero bagaragaje ko bishimiye cyane itorero ry’igihugu ndetse banavuga n’akamaro bumva ribafitiye.

    Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, itorero ryo ku rugerero ryatangiye tariki 30 Ukuboza 2012 rikaba rizarangira tariki 22 Ukuboza 2012, ariko iryo mu karere ka Muhanga ryo rikaba ryatangijwe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2012.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED