Kayonza – Amarushanwa y’imbyino, imivugo n’indirimbo ni bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya Ruswa n’akarengane
Urubyiruko rwo mu mirenge igize akarere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba ruvuga ko urwego rw’umuvunyi rwarahisemo uburyo bwiza bwo kurwanya ruswa n’akarengane rukoresha amarushanwa y’imbyino, imivugo n’indirimbo birwanya ruswa n’akarengane.
Uru rubyiruko ruvuga ko uretse kuba abatsinze amarushanwa bahabwa ibihembo, ngo ni n’uburyo bwiza bwo gushishikariza Abanyarwanda muri rusange kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane. Rwemeza ko inyigisho ziba zikubiye mu mivugo n’indirimbo bivugirwa muri aya marushanwa bishobora gutuma ababyeyi bafunguka bakamenya guharanira uburenganzira bwabo aho kumva ko bagomba gutanga ruswa bagura uburenganzira bwa bo.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko uburyo bwo kurwanya ruswa n’akarengane hifashishijwe amarushanwa mu mbyino, indirimbo n’imivugo bisakaza ubutumwa cyane mu bantu benshi kandi icyarimwe.
Yagize ati “Urubyiruko ruri hano biba byoroshye ko rwashishikariza ababyeyi babo kurwanya akarengane na ruswa. Nk’iyo umuntu yanditse umuvugo urumva ko ubutumwa buwukubiyemo abusangiza abantu benshi batandukanye kandi icyarimwe, uhereye kuri aba bose baba bitabiriye amarushanwa kugeza ku babyeyi ba boâ€
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwifashisha n’ubundi buryo butandukanye mu kurwanya ruswa n’akarengane nko kwegera abaturage bagasobanurirwa, kumanika ibyapa bishishikariza abaturage kurwanya ruswa n’ibindi…
Cyprien Ngendahimana