Burera: Abarangije ayisumbuye bari mu itorero ngo biteguye guteza u Rwanda imbere
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero mu karere ka Burera ruratangaza ko iryo torero ryatumye bamenya amateka y’u Rwanda, n’uko ruhagaze bityo bakaba biteguye kurukorera batiganda kugira ngo baruteze imbere.
Izo ntore ziri mu iterero zigishwa ibintu bitandukanye birimo indangagaciro ndetse na za kirazira z’umuco nyarwanda kuko arizo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiye ho kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
Manishimwe Fraterne, umwe muri izo ntore, avuga ko muri iryo torero yabashije kwiga amateka ndetse na politiki by’u Rwanda. Ibyo byatumye abasha kumenya uko u Rwanda ruhagaze maze afata umwanzuro wo kuruteza imbere nk’uko abitangaza.
Agira ati “ahangaha naje kumenya by’umwihariko kandi byimazeyo amateka y’iki gihugu ndetse na politiki yacyo, numva ko ibi bizampa icyerekezo cyo kumenya u Rwanda ruvuye he, rugeze hehe, nkamenya naho narwerekeza kugira ngo twiyubake, twiyubaka mo ikizere nk’abanyarwanda, tugomba kuba intangarugero ku isi yoseâ€.
Dusabimana Vestine we avuga ko itorero ari ngombwa mu buzima kuko abarijyamo bigira mo byinshi bituma bamenya uko u Rwanda ruhagaze. Ngo nava mu itorero akagera iwabo azashyira mu bikorwa ibyo nawe yigiyemo.
Agira ati “nimva hano nk’intore igihugu tuzagiteza imbere tuzashyira mu bikorwa ibyo batwigishije kuko hariho na gahunda tuzakora mu mirenge ibyo byose tuzabikora dushishikaye kandi turwanya ubukene mu gihugu cyacu ndetse n’ubujijiâ€.
Intore z’urubyiruko, rwo mu karere ka Burera, rurangije amashuri yisumbuye rwadutangarije ko itorero rifite akamaro kuko nk’urubyiruko iyo ruhuye rurasabana, rukagira “morale†bityo rukabona imbaraga zo kubaka u Rwanda.
Tariki ya 06/12/2012, ubwo hatangizwaga itorero ry’abarangije ayisumbuye bo mu karere ka Burera, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasabye abari mu itorero kurangwa n’ikimyabupfura n’imyitwarire myiza mu buzima bwabo bwose.
Yakomeje abasaba kwirinda, irondakoko, irondakarere, kwitwara nabi kwishora mu busambanyi, mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi.  Yakomeje ababwira ko nibahuza imyitwarire myiza n’ubumenyi bazaba bitegurira ejo hazaza habo heza.
Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero rugera ku 1039. Biteganyijwe ko iryo torero rizasozwa ku wa mbere tariki ya 17/12/2102.