Akarere ka Burera gafite intumbero yo kugabanya ubukene mu baturage
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko intumbero ako karere gafite ari iyo kugabanya ubukene mu baturage bagatuye kuburyo buzasigara ari umugani kandi ngo yizeye ko bazabigeraho bafatanyije.
Semabagare Samuel avuga ko bagambiriye, mu myaka iri mbere, kugabanya ubukene bagendeye ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kuko ako karere gafite ubutaka bwera ibihingwa bitandukanye.
Akomeza avuga ko bashyize imbere kuzubaka ahazajya hatunganyirizwa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo byongererwe agaciro bityo biteze imbere umuhinzi kandi binatange akazi ku banyaburera benshi.
Agira ati “ ni ukuvuga ngo nimuhinga marakuja tuyikamurire hano iwacu, amata arahari, tugemure amata ariko dukore za “fromage”,…gutyo gutyo…”.
Yongera ho ko bazongera umusaruro w’amafi aturuka mu biyaga bya Burera na Ruhondo, byo muri ako karere. Bubatse n’amazu kuri ibyo biyaga yo gutunganyiriza mo amafi kuburyo azajya ashyirwa mu bikombe (Boite de Conserve) akagurishwa hirya no hino nk’uko abihamya.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere ka Burera ndetse no kuzamura imibere ho y’abagatuye, ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko buzabyaza umusaruro ubwiza nyaburenga bugaragara muri ako karere.
Mu karere ka Burera hari ibintu bitandukanye bikurura ba mukerarugendo, birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’imisozi ibikije, igishanga cy’Urugezi kibyara amazi y’ibyo biyaga ndetse n’ikirunga cya Muhabura kirimo ingagi zo mu birunga.
Semabagare avuga ko bazubaka amahoteli muri ako karere kuburyo abakerarugendo bazajya baza gusura ibyo byiza nyaburanga bazajya banaharara, bityo basige amadovize.
Akomeza avuga ko kandi mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo bagiye gushyira amato mato yihuta mu biyaga bya Burera na Ruhondo kugira ngo abo bamukerarugendo bajye bakorera mo siporo maze bahasige amadevize.
Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza ashishikariza abashoramari gushora imari muri ako karere bahubaka amacumbi, bahubaka inganda zitunganya ibihingwa bihera n’ibindi bityo abanyaburera batere imbere bakora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa.





