Rubavu: urubyiruko ruri mu itorere rushima abashinze itorero
Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurangije amashuri yisumbuye rwitabiriye itorero rushima abashinze itorero kuko wabaye umwanya wo kumenyana nk’abanyarwanda kandi ukaba n’umwanya wo kumenya ibibazo n’amateka by’igihugu aho basanga bagira uruhare rwo kumenya aho bagana nyuma yo kumenya aho bava.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ruhurijwe mu mutwe w’inganji za Rubavu ,site ya ESGI rigizwe n’abanyeshuri 588 baturutse mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Mudende,n’utugari tw’umurenge wa Gisenyi ruvuga ko kuva rugeze mu itorero hari ibyahindutse mu mibanire yabo cyane cyane kumva bashyize imbere gukunda igihugu no kumenya ibibazo igihugu cyahuye nabyo no kubishakira ibisubizo.
Urubyiruko ruvuga ko nta munyeshuri wari ukwiye gucikanwa no kwitabira itorero ndetse bagahamagarira ababyeyi bafite abana batagiye mu itorero kubohereza kugira ngo bige uburere mbonera gihugu budatangirwa mu mashuri no kwiga gukunda igihugu.
Nubwo ababyeshuri bishimira kwigishwa amateka n’ubundi bumenyi batari bazi bavuga ko bizabafasha kwinjira neza m’ubuzima bagiye kujyamo butandukanye nubwo bari basanzwemo bw’ishuri, ibi bikaba byaratumye abanyeshuri bitabiriye itorere kuri site ya ESGI yararengeje umubare ho abanyeshuri 100.
Shema Justin uhagarariye itorero ry’igihugu umutwe w’inganji za Rubavu kuri site ya ESGI avuga ko nubwo umubare w’abanyeshuri wiyongereye bitabuza ikigo kubakira kuko abagana itorera bafite ubumenyi bashaka kuhakura. Sehama avuga ko umubare wongerewe n’abanyeshuri bigaga mu gihugu cya Congo batari bashyizwe k’urutonde kandi babishaka.





