GISAGARA: KOMITE Y’IJISHO RY’UMUTURANYI YONGEREWE UBUMENYI
Mu rwego rwo gufasha abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’akarere ka Gisagara, iyi komite ku rwego rw’akarere yongeye guhugurwa ku bwoko bw’ibiyobyabwenge bikoreshwa muri aka karere uko bifatwa ndetse n’uko byarwanywa kugirango babirwanye babisobanukiwe.
Muri izi nyigisho hagaragajwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge bigaragara mu Karere ka Gisagara byiganjemo inzoga z’inkorano zizwi nka Nyirantare, urumogi n’icyatsi cyitwa rwiziringa gikoreshwa n’abana bakiri mu mashuri abanza bo muri kano karere.
Ingabo na Polisi bakorera muri aka Karere bemeza ko Gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi izagira akamaro kuko ngo abari muri komite yaryo bafasha inzego z’umutekano gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge; aha bakaba batanze ingero z’inzoga za nyirantare bamaze iminsi bamena mu mirenge ya kibirizi, Save, Nyanza, musha n’ahandi ko bagiye babifashwamo n’abagize iyi komite.
Umukozi muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga madamu spéciose MUKAGAHIMA wahuguye abitabiriye, yatanze isomo ryari rifite umutwe ugira uti: “ISESENGURA KU IKORESHA N’ICURUZA RY’IBIYOBYABWENGE MU RWANDAâ€, akaba yaragaragaje ko urubyiruko (ni ukuvuga abaturage bafite imyaka iri hagati ya 14-35) usanga bibasiwe cyane n’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye. Akaba yabahuguye ubwoko bw’ibiyobyabwenge biboneka mu Rwanda no hanze birimo cocaine, heroine,urumogi, kole, inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyiranatare, muriture n’ayandi; anabigisha imwe mu myitwarire iranga iwabikoresheje, irimo guta ubwenge, urugomo n’ibindi byinshi bitandukanye.
Aya masomo azafasha cyane abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu karere kose kuko abahuguwe bazahugura abo ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu, kugira ngo bose basohoze inshingano zabo neza kuko ngo wasangaga hari abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ariko batabizi ku buryo hari icyabanyura mu jisho.