Rutsiro : Abarangije ayisumbuye biteguye kumara amezi atatu bakora ibikorwa by’iterambere mu mirenge yabo
Abarangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibikorwa by’iterambere bagiye gukorera mu mirenge yabo mu gihe cy’amezi atatu ari uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu ku rwababyaye ndetse no gutanga urugero rwiza ku bandi baturage batabashije kugera mu itorero.
Icyiciro cya mbere cy’itorero kirasozwa kuri uyu wa mbere tariki ya 17/12/2012. Harakurikiraho icyiciro cya kabiri, aho abanyeshuri bazajya ku itorero ryo ku rugerero, mu tugari iwabo, mu midugudu ndetse no mu mirenge kugira ngo bafatanye mu bikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda za leta hagamijwe kwihutisha iterambere. Ni ibikorwa bagiye gufatanya n’imirenge yabo kugira ngo ibashe kwesa imihigo. Muri byo harimo nko kwigisha abaturage gusoma no kwandika, ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro, ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira isuku, n’ibindi byose bijyanye n’imihigo y’imirenge.
Abarangije amashuri yisumbuye bari mu itorero mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibyo bikorwa ari umusanzu ukomeye biteguye gutanga mu guteza imbere igihugu.
Umwe muri bo witwa Nkurunziza Geremie yagize ati : “tugiye gukoresha imbaraga zacu kugira ngo nk’abantu bakunda igihugu, dufashe abayobozi bacu kugira ngo tugere ku cyerekezo 2020â€.
Mukiza Richard, umukozi w’itorero ku rwego rw’igihugu, akaba by’umwihariko ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Rutsiro, na we asanga ibyo bikorwa by’abarangije ayisumbuye ari ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu.
Ati : “ Bagiye ku rugerero gukora ibikorwa by’ubwitange, ni ukwerekana ko bakunze igihugu, umutungo w’igihugu ni abaturage, ni yo mpamvu urubyiruko turukangurira ko rugomba gufasha igihugu, mu mikoro makeya igihugu gifite kikunganirwa n’ibikorwa by’ingirakamaro by’urubyiruko byafasha kuzagera ku cyerekezo 2020â€.
Ubusanzwe ibikorwa by’ubwitange by’abarangije ayisumbuye bizajya bikorwa mu gihe kingana n’umwaka. Ariko kubera ko iyi hagunda ari bwo igitangira ndetse ikaba ikiri mu igerageza, aba ba mbere ngo bazabikora mu gihe kingana n’amezi atatu gusa.
Bavuye mu itorero bahize ibyo bagiye gukora hanyuma bagende bahite batangira urugerero rw’amezi atatu.
Umukozi w’itorero ku rwego rw’akarere afatanyije na za komite mpuzabikorwa ku rwego rw’utugari, imirenge n’akarere ni bamwe mu bazaba bari hafi y’abo banyeshuri ndetse bafatanye na bo, ari na ko babashakira ibikoresho bazaba bakeneye bitewe n’igikorwa kigezweho.
Biteganyijwe ko muri ayo mezi atatu bazajya bakora iminsi itanu mu cyumweru mbere ya saa sita gusa.
Â