Nyamagabe: Imitangire myiza ya serivisi ngo niyo shingiro ry’imiyoborere myiza -Perezida w’inama njyanama.
Inama isanzwe y’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 16/12/2012, yagarutse ku kibazo cy’imitangire ya serivisi aho abatanga serivisi basabwa kwakira neza ababagana ndetse bakumva ko ari inshingano zabo, abagize inama njyanama bakaba bagejejweho ingamba zafashwe n’akarere mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.
Muri izi ngamba harimo kumenyesha abasaba serivisi uburenganzira bwabo, ibisabwa ndetse n’igihe cya ngombwa kugira ngo umuntu usaba serivisi ayihabwe, akaba ari nayo mpamvu akarere kari gukora igenzura mu bigo bitandukanye byaba ibya leta n’ibyigenga, n’izindi zitandukanye.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogène, yatangaje ko gutanga serivisi nziza ari ishingiro ry’imiyoborere myiza kuko rituma umuturage ayoboka ubuyobozi ndetse akanabasha gushyira mu bikorwa ibyo yateguye.
Zinarizima yagize ati: “imitangire ya serivisi tuyifata nk’ishingiro ry’imiyoborere myiza. Iyo umuturage yahawe serivisi nziza bimukundisha ubuyobozi kandi nawe bimufasha mu iterambere rye no kunoza ibyo yapanze, akumva ko ubuyobozi bumufitiye akamaroâ€.
Abagize inama njyanama y’akarere ngo bagiye kurushaho gusobanurira abaturage bahagarariye serivisi bafiteho uburenganzira, kuko ngo hari igihe wasangaga batazi ko ari uburenganzira bwabo.
“Tuza mu nama njyanama duhagarariye abaturage, natwe tuzarushaho gusobanurira abaturage serivisi bafitiye uburenganzira kuko akenshi usanga umuturage aba atanazi ko serivisi iyi n’iyi ari uburenganzira bwe. Biba byiza rero y’uko amenya ko icyo asaba agifitiye uburenganzira,†Perezida w’inama njyanama.
Inama njyanama ngo yanyuzwe n’ingamba akarere gafite mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, ariko ngo bisaba guhozaho ntihabeho kwirara kuko imitangire ya serivisi atari ikintu kinoga burundu.
Inama njyanama yongeye kwibutsa ko umuturage adakwiye gufatiranwa ngo agire ikintu na kimwe abazwa niba yaracyujuje ngo ahabwe serivisi mu gihe kitarebana n’iyo serivisi yaje kwaka, nko kubazwa niba yaratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, uwo kubaka Amashuri n’ibindi.