KARONGI: Abari mu Itorero bagereranya imvungure n’inkoko
Bamwe mu banyeshuli 871 basoje Itorero ryo mu karere ka Karongi ryamaze ibyumweru bibili n’igice
Â
Abitabira gahunda y’Itorero hirya no hino mu gihugu, ku igaburo ryabo usangamo imvungure (ibigori bivanze n’ibishyimbo), ariko bakabyita Inkoko.
Â
Abanyeshuli basoje Itorero ryo mu karere ka Karongi kuri uyu wa mbere 17-12-2012, baganiriye na www.newsofrwanda.com, nabo bavuga ko ako kabyiniriro baha imvungure kabagezeho ku buryo usanga nta n’umwe warukizita imvungure.
Mu ijwi risaraye kubera ko yari umushyushyarugamba, Umwe muri bo yagerageje gusobanura impamvu bazita inkoko agira ati :
Impamvu tuzita inkoko nuko zirimo intungamubiri zatumaga tugira imbaraga zo gukora ibindi bikorwa biba bikenewe mu Itorero.
Mugenzi we nawe ati: Impamvu tuzita inkoko nuko usanga ziryoshye kandi zifite akamaro ku bantu bari mu myitozo kuko zimara igihe mu muntu.
Usibye n’abanyeshuli baba bari mu Itorero cyangwa mu ngando, usanga n’abasirikare ubwabo imvungure bazita inkoko, kandi koko wareba uburyo baba bakomeye badapfa gusonza bya hato na hato, ugasanga bafite ishingiro kuzigereranya n’inkoko. Hari n’abazita amagi.
Imvungure zisanzwe zifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko ari cyo kiryo cyatunze abasirikare b’Inkotanyi ubwo bari mu rugano bahanganye n’ingabo za leta yatsinzwe kandi zo zararyaga ibyo kurya bisanzwe, ariko ziranga ziratsindwa, byumvikana ko imvungure cyangwa se ikigori zifite ibanga rikomeye mu gukomeza umuntu ntapfe kunanirwa ku rugamba.