Gakenke : 90% by’ibibazo byagejejwe ku bayobozi ni ibibazo by’amasambu
Muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, kuri uyu wa gatatu tariki 18/01/2012 ku biro bw’akarere, abayobozi batandukanye bumvise ibibazo by’abaturage. Ibibazo hafi ya byose ni ibibazo bigendanye amasambu hagati y’abavandimwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Deo avuga ko ibibazo by’amasambu hagati y’abanyamuryango bisenya imiryango. Aboneraho gusaba abaturage gukemura ibibazo byabo mu miryango nk’uko mbere hose byahozeho.
Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias arasaba abayobozi b’imidugudu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage aho kubizana ku karere. Yagize ati : « Ntabwo dushaka ibibazo ku Karere. Turashaka ko ibibazo bikemurirwa mu midugudu no mu tugari. Dukeya dusigaye tugakemurirwa ku murenge. »
Uwo Muyobozi w’Akarere yihanangirije bamwe mu bayobozi b’imidugudu bagisaba abaturage ruswa bayita « umuti w’ikaramu » kugira ngo babarangirize ibibazo. Ibyo bitandukanye n’amahame agenga imiyoborere myiza.
Mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza hatanga serivisi nziza, Umuyobozi w’Akarere yasoje ahamagarira abanyamabanga b’utugari n’b’imirenge gutanga serivise nziza ku baturage babagana babakemurira ibibazo ku gihe aho guhora babasiragiza.