Amwe mu mateka yaranze urugamba hazajyamo n’indake abayobozi babagamo
Perezida Paul Kagame n’umufashawe Jeannete Kagame bari gusura iyo Ndaki
Ku Mulindi hagaragara amwe mu mateka yaranze ingabo zari iza RPF ndetse n’indacye bamwe mubayobozi babagamo mugihe cy’intamba yo kubohoza u Rwanda nazo zizashyirwa mubintu byaranze ayo mateka.
Senateur Karemera Joseph umwe mubarwanye intambara yo kubohoza u Rwanda kuva yatangira yatangaje ko asanga n’indake zigomba kujya mubyiza bizajya mu nzu y’amateka kuko kuri uwo musozi wa Mulindi hari indake nyinshi zabagamo abantu batandukanye harimo n’abayobozi b’igihugu.
Avuga ko ku Mulindi ariho hari igicumbi cyabo kuva bagera mu Rwanda kuko ariho gahunda zo gupanga iby’urugamba, no gushakisha amikoro zaberaga  mu Ndake akaba ariyo mpamvu asanga hagomba kugira amateka atazibagirana.
Avuga ko Indake zabo bazijyagamo n’ijoro kuko batashaboraga kurara munzu kuko bahoraga biteguye ko ingabo zatsinzwe zashoboraga kubagabaho ibitero maze nabo bakirwanaho.
Imbere muri iyo Ndaki
Icyicaro gikuru cy’ingabo babaga ku Mulindi ndetse chair Man w’umuryango wa FPR niho yabaga uretse abandi basirikare babaga bari mubindi bice bafashe bari kuhayobora.
Asanga Indake zarabagiriye umumaro munini ku buryo ariho bakoreraga inama Ati “ iyi ndake niyo nyakubwa Perezida Paul kagame yabagamo tukamusangamo tugapanga gahunda yose y’uko tugomba kurwana urugamba ndetse n’ibindi byose bijyanye n’imibereho twarimo icyo giheâ€.
Yemeza ko bari babanye neza n’abaturage bo ku Mulindi akaba asanga nabyo bikwiye kuzashyirwa muri ayo mateka.
Gusa avuga ko n’ubwo babaga mu ndake yabaga yubatse neza ndetse akaba nta mwanzi wagutera uko abonye kuko umuntu iyo yabaga arimo nta n’igisasu cyamwica kuko yabaga yubatse muburyo bwa Gihanga kandi isa nkaho ari mu mwobo ukoze nk’inzu kuko umuntu yayihaga n’ibyumba.
Indaki  hejuru imeze nk’umugina
Ati “ Ntabwo twisondekaga rwose! Twubakaga indake zikomeye zubakishije ibiti binini kuburyo n’ikompora ryagwa hejuru yayo ntugire icyo ubaâ€.
Gusa avuga ko n’izindi Ndake zitasibanganye kandi buri muntu ashobora kumenya aho iye yari iri maze nazo zikerekana amateka y’ubuzima bw’inkotanyi mur icyo gihe.