Rubavu iri mu turere twacunze neza imari igenwa na Leta
Tariki itsinda ry’abadepite bagize komite y’imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu  ryatangaje ko akarere ka Rubavu kari mu turere twacunze neza imari igenwa na Leta mu kunganira gahunda z’iterambere bakaba bageze kuri 57%.
Iri tsinda ryari rigizwe n’abadepite batanu bo mu nteko ishinga amategeko bakaba bigiye hamwe uko amafaranga yakoreshejwe, ibyahindutse mu mibereho y’abaturage ba Rubavu n’imbogamizi ubuyobozi bahuye nazo mu bihembwe bibiri bishize.
Nk’uko Mukama Abass, umuyobozi wungirije w’iyo komite ku rwego rw’igihugu abitangaza, ngo akarere ka Rubavu nta bibazo kahuye nacyo cy’imicungire y’imari bagenewe na Leta. Yagize ati « turishimira ko abayobozi n’abaturage basigaye bumva uko ingengo y’imari ikora ugereranyije n’umwaka ushize. »
Nko mu bikorwa biri muri gahunda ya Leta y’imbaturabukungu yo kwihutisha iterambere (EDPRS) ho ngo ibyo biyemeje ntibazuyaje babigezeho kandi ngo amezi atanu asigaye ngo igihembwe gishire byose bizaba byarangiye.
Nyamara ariko ngo hari ibikwiriye gushyirwamo ingufu nk’uko ingengo y’imari yabisobanuraga. Aha Mukama na bagenzi be bibanze guteza imbere umugore no kwimakaza uburinganire ko ingengo y’imari itanageza kuri miliyoni makumyabiri.
Mukama yagize ati «Ufashe ingengo y’imari ihabwa abagabo ukayishyira mu bagore wahita ubona ukuntu umuvuduko w’iterambere wahinduka ! »
Yongeyeho ko uturere twose tuba utwa mbere mu mihigo dukoresha ibanga ryo guha abagore uruhare mu bikorwa by’iterambere akaba asaba abayobozi b’akarere ka Rubavu kongeraho iryo banga mu mikorere yabo.
Mu bibazo abakozi b’akarere bagaragaje harimo icy’amafaranga bemerewe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yo gukora amaterasi y’indinganire. Yose hamwe uko ari miliyoni 500 ntayo bari babona kandi uko bayishyuje MINAGRI ibohereza muri MINECOFIN, iyi nayo ikabasubiza muri MINAGRI.
Buntu Jean Mari Vianney, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu yashimiye abadepite ku nama babagiriye kandi yabijeje ko igihembwe kizarangira ibyo biyemeje barabigezeho. Yanasabye abadepite kubakurikiranira ibibazo bagaragaje.
Ingengo y’imari yahawe akarere ka Rubavu ingana n’akayabo ka Miliyari icyenda na miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda.