GISAGARA: IBAYE IYA MBERE KU NSHURO YA GATATU MU MIYOBORERE MYIZA KU RWEGO RW’IGIHUGU
Kuva aho amarushanwa ku miyoborere myiza ategurwa n’urwego rw’umuvunyi atangiriye mu mwaka wa 2008, akarere ka Gisagara kagiye kaza mu turere tune twa mbere ndetse kakanahabwa igihembo. Muri iyi myaka itanu kandi aka karere kabonye umwanya wambere inshuro eshatu hashyizwemo n’uyu mwaka wa 2012 aho kahawe igikombe cya burundu.
Mu mwaka wa 2008 ubwo amarushanwa yatangiraga, aka karere kaje ku mwanya wa 3, mu mwaka wa 2009 kaza ku mwanya wa mbere, 2010 kaza kumwanya wa 2 naho 2011 na 2012 kiharira umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, kakaba kamaze kubihererwa igikombe.
Hakurikijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umufatanyabikorwa Care International ku miyoborere myiza n’ibirebana na ruswa muri aka karere, abaturage bagiye bagaragaza ko hari ahagikwiye kongerwa imbaraga mu itangwa rya serivisi, nko kwa muganga n’ahandi hamwe na hamwe batakirwa uko bikwiye ngo bahabwe serivisi bagomba, ibi bigahuza n’uko ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko urugamba rugihari ariko nanone bigaragara ko hari aho bagez kuba babasha kubona uyu mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Zimwe mu ngamba Akarere kashyizeho kugiramgo kagere aho kageze ubu ni ukubahiriza amategeko ku nzego zose z’imirimo, gukangurira abakozi gutanga serivisi nziza, ku nzugi za servisi za Leta hose hakandikwaho Nomero ya telefoni y’umuyobozi w’akarere abaturage bahamagara baramutse bahawe serivisi mbi, n’itangazo ngo “wimpa ruswa, serivisi ni uburenganzira bwawe†rikaba muri buri biro. Ku rugi rw’umuyobozi w’akarere ho handitsweho Nomero ya telefoni y’umuyobozi w’intara.
Akarere kubatse urwego rw’Impuruza kuva ku Karere ukagera ku mudugudu kandi barahugurwa banagurirwa terefoni ku rwego rw’imirenge. Ni urwego rugenzura imitangire ya servisi, rugatanga raporo mu nteko y’abaturage. Akarere ka Gisagara kubatse muri buri kagari akagoroba k’ababyeyi, aho ababyeyi bahura bakaganira ku buzima bw’imibereho y’imiryango yabo, bigafasha gutahura, kwamagana no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo, dore ko akenshi ritavugirwa ku karubanda, ibi byose bikaba ngo byaragiye bikosora byinshi.
Nk’uko umuyobozi w’aka karere bwana Leandre Karekezi abivuga, ngo bazakomeza gukoresha imbaraga zabo kugirango ibyo bagezeho bidasubira inyuma ahubwo n’ibitaragerwaho 100% bigerweho, ibi bikaba ari nabyo basabwe n’urwego rw’umuvunyi ndetse na nyakubahwa minisitiri w’intebe ubwo hatangizwaga icyumweru nyafurika cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane cyatangirijwe muri aka karere ka Gisagara tariki ya 5 uku kwezi.