Gahunda UDPRS ishobora kuzagera ku nshingano zayo
Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’ ingengo y’ imari n’ umutungo by’ igihugu mu nteko ishinga amategeko y’urwanda baravuga ko gahunda y’ imbaturabukungu UDPRS iri kugana ku musozo kuko izarangira mu mpera z’ uyu mwaka 2012, kandi ngo bafite icyizere ko ishobora kuzasoza neza, igeze ku nshingano zayo.
Mu gikorwa cyo kugenzura uko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu gihugu, komisiyo y’ ingengo y’ imari n’ umutungo by’ igihugu mu nteko, iravuga ko bigaragara ko byinshi mu byari biteganyijwe muri iyi gahunda byagezweho.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance agira ati: “mu gihe imigendekere ya UDPRS izashyirwa ahagaragara na minisiteri ibishinzwe, ntitwabura kuvuga ko bigaragara ko igihe izaba isozwa mu mpeza z’ uyu mwaka, ishobora kuzaba yarageze ku nshingano zayoâ€.
Ibi bikaba bivugwa hashingiwe ku bigaragazwa n’ inzego zitandukanye zashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda mu bice bitandukanye by’ igihugu iyi komisiyo iri kugenda isura.
Iyi komisiyo ivuga kandi ko zimwe mu mbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya UDPRS icyiciro cya mbere zizagaragazwa maze zigakosorwa muri gahunda UDPRS icyiciro cya kabiri.