Ngororero: Barasabwa kuvugisha ukuri muri raporo bakora
Mu gikorwa cyo kugenzura aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rigeze cyatangiye tariki 06/01/2012 mu karere ka Ngororero, abayobozi batandukanye muri aka karere basabwe gukora raporo zitabeshya.
Muri iki gikorwa, buri muyobozi wa serivisi yasobanuraga ibyagezweho muri serivisi ayobora, ibisigaye gukorwa n’ingamba zifatirwa ibikorwa byadindiye. Muri rusange ibikorwa byinshi bigaragara mu muhigo y’akarere ka Ngororero byarakozwe ibindi bikaba bigikorwa, ku buryo ubu akarere kari ku gipimo cya 60%.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yatanze ikizere ko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ibisigaye bizaba byarashyizwe mu bikorwa.
Umurisa Christine, umukozi w’urwego rw’abikorera ku rwego rw’igihugu wari uyoboye aba genzuye imihigo, yatangaje ko hari hamwe na hamwe basanze harimo amakosa no kwibeshya kuko hari aho imibare yaturutse mu mirenge idahura n’igaragazwa mu maraporo yo ku rwego rw’akarere.
Iki kibazo cyagaragaye cyane muri serivisi zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Umurisa yasabye abashyira mu bikorwa imihigo ko badakwiye kuzajya babeshya imibare kugirango babone amanota menshi, ahubwo bakihatira kugira ibikorwa bifatika by’ukuri.
Mu byagaragajwe bigiteye impungenge kubera idindira ryabyo ni nko kubaka umuhanda ureshya n’ibirometero bibiri nk’uko bigaragazwa mu mihigo, nubwo hatagaragazwa aho iyo mihanda iteganywa gukorwa.
Umuyobozi wakarere yavuze ko iyo mihanda yagombaga kubakwa hakoreshejwe amafaranga yasagutse hakorwa umuhanda Kabaya – Mukamira nk’uko babyemerewe na minisitiri ufite ibikorwa remezo mu nshingano ze, ariko nyuma bakaza kubwirwa ko ntamafaranga yasagutse.
Undi muhigo wagaragajwe nk’ukiri hasi ni uwo gukora igishushanyo mbonera cy’imijyi ya Ngororero na Kabaya. Ntibizwi aho imirimo igeze kuko ikigo cy’iguhugu cyita ku miturire (Rwanda Housing Authority) cyasinyanye amasezerano na rwiyemezamirimo ndetse akaba ari nacyo kizishyura amafaranga, ariko ntabwo giha amakuru akarere, kandi ariko gashinzwe gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry’uyu muhigo.
Ku bikorwa bigaragara mu nyandiko ariko abagenzuzi bakabishidikanyaho, hafashwe umwanya wo kubisura aho bikorerwa. Basuye imirima ihinzemo ibigori mu mirenge ya muhanda na muhororo bagasanga byarangiritse ndetse bimwe bitemerwa amatungo kuko byarwaye, mu gihe ushinzwe ubuhinzi mu karere yari yavuze ko umuhigo wo guhinga ibigori bawesheje ku gipimo cya 113% mu gihembwe cyambere cyihinga.
Intumwa yaturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abakira amaraporo aturuka ku nzego bakuriye kutemera ibyo babwiwe byose batabanje kubisuzuma, kuko bituma babeshya umuyobozi w’akarere ko bigenda neza nawe akabeshya Perezida wa Repubulika.