Rutsiro: barategura igenamigambi ry’imyaka itanu mu gihe ibyakozwe byagezweho 80%
Bamwe mubitabiriye igenamigambi ry’akarere ka Rutsiro
Abashinzwe iterambere ry’akarere barimo n’abafatanyabikorwa, abayobozi b’akarere n’imirenge bo mu karere ka Rutsiro barimo kurebera hamwe ibizashyirwa mu igenamigambi ry’imyaka itanu y’akarere kugira ngo bizagafashe gutera imbere no gufasha abagatuye kwivana mubukene.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu Nsanzimfura Jean Damascene ubwo yatangizaga iki gikorwa mu karere ka Rubavu, ngo ibyo bashyize imbere nibizihutisha iterabere n’imibereho y’abaturage, aho yagaragaje ko ibikorwa remezo biri mubizitabwaho kugira ngo iterambere ryihute mu karere haba mu guhanga imirimo mishya no gutunganya imiturire.
Nsanzimfura avuga ko imiturire mu midugudu y’akarere ka Rutsiro igeze kuri 66% ariko bifuza ko 2015 byaba bimaze kugera ku ntambwe ishimishije, gutura mu midugudu bikazatuma haronderezwa ubutaka bwo gukoreraho, koroshya uburyo bwo kugeza ibikorwa by’amajyambere kubaturage nk’amashanyarazi, amazi meza hamwe n’amashuri n’amavuriro.
Bamwe bitabiriye kwiga igenamigambi ry’akarere ka Rutsiro
Abajijwe icyo igenemigambi ry’imyaka itanu ryabasigiye, Nsanzimfura avuga ko ibyari byarategenyijwe byagezweho kugera kuri 80%, ibitaragezweho ngo byatewe n’abafatanyabikorwa batubahirije ibyo bemeye hamwe na ba rwiyemezamirimo bakoze ibikorwa nabi, cyakora atanga icyizere ko hari ivugururwa mu mikorere kuko ibyakozwe bizafasha kwihutisha ibiri gutegurwa.
Nsanzimfura avuga ko hari n’ingamba zafashwe mu kongera ibikoranire n’abafatanyabikorwa aho bagira imihigo kandi bagakurikiranwa kugira ngo batadindiza ibyo bateganyije ikindi n uko hari itegeko rivuga ko barwiyemezamirimo bagomba gukora ibikorwa birambye nibura kugera ku myaka 10 biryo abatazajya babikora bakaba bakurikiranwa.
Bimwe mubikorwa bitegurwa biri m’ubukungu, imiyoborere myiza, imibereho myiza n’ubutabera kandi izo nzego zoze zicyeneye kuzuzanya kuburyo mbere yo kwicara bategura igenamigambi ry’imyaka itanu habanje igikorwa cyo gusura imirenge yose harebwa ibyakozwe kugira ngo hategurwa ibizakorwa mu myaka itanu iri imbere.