Subscribe by rss
    Friday 20 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Dec 22nd, 2012
    Ibikorwa | By grace

    Nyabihu: Abaturage n’abayobozi barasabwa gufatanya mu kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    Abayobozi basabwe gufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha

    Abayobozi basabwe gufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha

    Mu karere ka Nyabihu,abayobozi mu nzego zose barasabwa gukangurira abaturage kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha. Ibi bikaba byaragarutsweho mu nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa 18 ukuboza 2012, aho umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Mukaminani Angela,yabikanguriye abayitabiriye bose.

    Angela,avuga ko akarere ka Nyabihu gaturanye n’uturere dukunze kugaragaramo ibibazo by’abashaka guhungabanya umutekano. Iyi akaba ariyo mpamvu mu nama y’umutekano,hatumiwemo n’abayobozi b’utugari kugira ngo bigire hamwe uburyo bashishikariza abaturage kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha.

    Uyu muyobozi yongeraho ko abaturage bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano,ari nayo mpamvu bakwiye kugirwa nyambere,bagashishikarizwa icyo gikorwa. Abayobozi mu nzego zitandukanye kandi bakaba barasabwe kujya batanga amakuru y’ukuri ku baturage,kugira ngo bakumire ibihuha byose,yongeyeho ko iyo ubuyobozi butegereye abaturage,umwanzi ashobora kubegera akababwira amakuru atariyo.

    Uretse ikibazo cy’umutekano ugomba gucungwa neza,hasuzumwe n’uburyo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ku burezi bw’imyaka 12 birimo gukorwa  kugira ngo ibyumba by’amashuri bizarangire vuba ,ku buryo umwaka ugiye gutangira abanyeshuri bazatangira babyigiramo nta kibazo. Hizwe kandi uko ikibazo cyiri mu karere ka Nyabihu cyo kwitabira ubwishingizi mu kwivuza cyakemurwa ku buryo akarere ka Nyabihu kava ku mwanya wa nyuma kariho mu gihugu .

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela,akaba yarasabye ubuyobozi mu nzego zitandukanye,gukora uko bashoboye kose,bose bafatanije, ku buryo ibyizweho byashyirwa mu bikorwa,bityo akarere ka Nyabihu kakagumya gutera imbere,buri wese abigizemo uruhare.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED